AmakuruAmakuru ashushye

Bamporiki Eduard yahuye na Oda Paccy yambuye izina ry’ubutore

Umutahira mukuru w’Itorero ry’igihugu Hon.Bamporiki Eduard yagaragaye ku ifoto ari kumwe n’umuhanzi Oda Paccy yambuye izina ry’ubutore,bikomotse ku ifoto yamamazaga indirimbo yise “IBYAtsi” yagaragaragaho ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa.

Benshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bibwiraga ko ubwumvikane hagati y’aba bombi budahagaze neza bitewe n’amagambo yaherekeje iyi ndirimbo, ariko kuri iyi nshuro impande zombi zagaragaje ko ubwumvikane ari ntaho bwagiye.

Kuri iki cyumweru bahuriye mu bukwe bw’umunyamakuru Mike Karangwa baraganira bya gipfura ndetse barifotozanya. Oda Paccy yavuze  ko rwose nta kibazo kiri hagati yabo.

Paccy yavuze ko yari yambariye Mike Karangwa n’aho Hon Bamporiki we yari yaje kumusabira.

Ku italiki ya 24 Ukwakira 2018 nibwo umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu Hon Edouard Bamporiki yatangaje ko ashingiye ku bushobozi ahabwa n’amategeko yambuye Uzabumwana Odda Paccy izina ry’ubutore nyuma y’uko asohoye iyi ndirimbo “IBYAtsi”.

Icyo itangazo  ryasinywe na Hon Bamporiki rivugaga ko uyu muhanzi yambuwe ubutore kubera “imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye n’abo bahuje ubutore.”

Ifoto  yamamazaga indirimbo “IBYAtsi” itaravuzweho rumwe na benshi niyo yabaye inkomoko yo kwamburwa ubutore kwa Paccy nubwo we yavuze ko iy’ifoto yasohoye ari igitekerezo cy’umu ‘Designer’ we yashimye, ko ifoto ubwayo atari umubiri we.

Oda Paccy nyuma yo kwamburwa izina ru’ubutore, yirinze kugira byinshi abitangazaho ariko yemeza ko we afite ubutore ku mutima.

Kuri iyi nshuro yagaragaje ko nta kibazo na gito afitanye na Hon. Bamporiki Eduard,ubwo bombi bahuriraga mu bukwe bwa Mike Karangwa bwabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 17 Gashyantare 2019.

Oda Paccy yahuye na Bamporiki Eduard
Twitter
WhatsApp
FbMessenger