AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bamporiki Edouard yagereranyije amavubi n’igorofa rigeretse ku nzu itagira ibyuma,amabuye na Sima

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanenze  imyitwarire y’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko umusaruro irimo kubona ujyanye n’intsinzi yashatswe.

Bamporiki avuga ko kugira ngo haboneke ibyishimo mu banyarwanda, hakwiye gushyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato, bitari ibyo ngo byaba ari nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye na Sima.

Ibi yabikomoje ho nyuma y’umukino wahuzaga Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi na Centrafrica warangiye banganyije ibitego 2-2 nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yari yayoboye umukino ikaza kwinjizwa igitego cya kabiri cyo kwishurwa ku munota wanyuma w’inyongera.

Bamporiki yagize ati “Umutsindo Amavubi twabonye, ahwanye n’intsinzi twashatse. Kugira ngo tugwize ibyishimo rusange nihashyirwe imbaraga mu gutoza Ingamba y’Ibirezi n’Imbuto “Abato”. Ibitari ibyo twaba tumeze nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye n’isima.”

Abanyarwanda baheruka kubona ibyishimo mu mwaka wa 2004, ubwo Amavubi yabonaga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.

Amavubi yishuwe ku munota wanyuma
Uyu mukno warangiye ari ibitego 2-2
Twitter
WhatsApp
FbMessenger