AmakuruImikino

BAL2020: Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yageze Final itsinze City Oiles ya Uganda

Ikipe ya Patriots BBC  Ihagarariye u Rwanda yatsinze City Oilers yo muri Uganda, biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wanyuma  w’irushanwa.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2019, ku isaha ya Saa mbili n’igice ubwo hakinwaga ½ cy’irangiza, birangira Patriots BBC ibashije kwitwara neza imbere ya  CITY Oilers ya Uganda iyitsinze amanota 81-59.

Uyu mukino witabiriwe n’abakunzi ba Baske Ball batandukanye, abanyacyubahiro barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri wa Sports, Aurore Mimosa Munyagaju.

.Umukino wabanje kuri uyu munsi wahuje Ferroviaro yo muri Mozambique na G.N.B.C ihagarayiye igihugu cya Madagascar. G.N.B.C igeraku mu kino wa nyuma itsinze Ferroviaro bigoranye amanota 94-90.

Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Patriots ihagarariye u Rwanda na CITY Oilers ihagarariye Uganda. Ni umukino wafatwaga nk’umukino ukomeye aho aya makipe yombi akomeye muri Africa y’Iburasirazuba.

Patriots yatsinze agace ka mbere ku manota 25-19 ya CITY Oilers. Aka gace Oilers yatangiye irusha Patriots gusa abakinnyi bafite igihagaro gito nka NJIMBERE Guibert na Sangamba Sedar banyuzagamo bagatsindira iyi kipe yo mu Rwanda.

Agace ka kabiri karangiye nako Patriots iyoboye n’amanota 42-33  ya CITY Oilers.

Agace ka gatatu na ko Patriots yakegukanye 61-46 ya Oilers.

Umukino warangiye  Patriots BBC ifite amanota 81-59 ya CITY Oilers. Patriots ihita ikatisha itike yo kwerekeza mu kicyico gikurikiyeho ndetse yerekeza no ku mukino wa nyuma izakina na G.N.B.C ihagarayiye igihugu cya Madagascar kuri iki Cyumweru.

Amakipe 3 azitwara neza muri iri tsinda ririmo gukinirwa i Kigali, aziyongeraho andi makipe 3 yitwaye neza muri Cameroon mu mikino yahabereye mu ntangiro z’uku kwezi ariyo GSP yo muri Algeria, FAP yo muri Cameroon na AS Police yo muri Mali.

Amakipe 6 azava muri iyi mikino y’amajonjora aziyongeraho amakipe yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Africa y’Epfo, Nigeria na Maroc yose abe 12, ashyirwe mu matsinda 2, azakine imikino ya nyuma ya Basketball African League izatangira muri Werurwe isozwe muri Nyakanga i Kigali n’ubundi muri Kigali Arena.

Abari bagiye kwihera ijisho uyu mukino wahuze aya amakipe yombi, mu gice cya Mbere bataramiwe n’umuhanzi Bruce Melody ukunzwe na benshi, kugira binjire mu mwanya w’umukino bishimye.

Uyu mukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame
Amakipe yombi mbere y’uko umukino utangira
Bruce Melody yasusurukije abitabiriye uyu mukino
Twitter
WhatsApp
FbMessenger