Imikino

Bakina gicuti, APR FC yatsinze Intare mbere yo guhura na Gasogi kuri uyu wa gatatu

Ikipe ya APR FC yaraye itsinze Intare (Ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo) ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo ku kibuga cy’i Shyorongi gisanzwe gikorerwaho imyitozo na APR FC. Ni mbere yo guhura na Gasogi United mu wundi mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu.

Ni umukino utagaragayemo abenshi mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC, dore ko 10 mu basanzwe bayikinira bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje umwiherero utegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uzayihuza na Cote d’Ivoire.

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 28 w’umukino ibifashijwemo na Mirafa Nizeyimana. Hari ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Danny Usengimana wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Mugunga Yves.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu APR FC ikina undi mukino wa gicuti uyihuza na Gasogi United yo mu kiciro cya kabiri. Ni umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger