AmakuruImyidagaduro

Bahavu Jeannette yahishwe igitsina cy’umwana agiye kubyara

Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda ukomeye washakanye na Ndayikengurukiye Fleury baritegura kwibaruka imfura yabo, avuga ko atewe ubwoba n’umunsi w’ibise kuko bamubwiye ko biryana cyane ndetse ko nta kintu bigereranywa.

Ndayirukiye Fleury  yahishuye uko yabujije umuganga kubwira umugore we igitsina cy’umwana bagiye kwibaruka.

Bahavu wakinnye muri filime zitandukanye nka City Maid yakinnyemo yitwa Diane, ubu afite filime ye bwite yitwa Impanga akinamo yitwa Kami.

Ndayirukiye yavuze ko umuganga wita ku mugore we bumvikanye ko atazamubwira igitsina cy’umwana atwite kuko yifuza kuzamutungura ku munsi wo kubitangaza.

Yagize ati “Ubundi ukuntu biteguye, hari umunsi wa ‘gender review’ ubwo haba ibirori byo gutangaza igitsina cy’umwana. Kugeza ubu n’umugore utwite ntazi igitsina cy’umwana atwite. Twahisemo ko byazamutungura ku munsi wo kubitangaza.”

Uyu mugabo avuga ko bafite umuganga ukurikirana ubuzima bw’uyu mugore we, yahawe amabwiriza yo kutazabwira umubyeyi igitsina cy’umwana atwite kugira ngo kizatangazwe mu birori byateguwe.

Agaruka ku munsi umuteye ubwoba mu bihe bye byo gutwita, yavuze ko ari umunsi w’ibise kuko yabwiwe ko biryana kurusha ibindi bintu bibaho.

Ati “Kuzajya ku bise, uwo munsi untera ubwoba, mba numva ari ibintu biteye ubwoba, biteye ubwoba, ngo nta kintu ushobora kumva kiryana nkacyo, ngo umusonga uroroha, ngo biraryana cyane.”

Umugabo we Ndayikengurukiye Fleury ngo ajya amuhumuriza akamubwira ko ari ubwoba akamuha n’ingero z’ababyeyi babyaye abana benshi aho amubwira ko iyo biba biryana batari kwemera kubabyara.

Bahavu Jeannette akaba yavuze ko nyuma yo kubyara ari bwo azajya i Burundi aho umugabo we avuka bagiye gusura kwa sebukwe na nyirabukwe.

Twabibutsa ko Bahavu Jeanette uri mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury ku wa 27 Werurwe 2021.

Ibyumweru 29 birashize umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye muri filime ‘City Maid’, yiyemeje kurushinga n’umukunzi we w’igihe kirekire, Ndayirukiye Fleury uzwi nka The Fleury.
Ubu baritegura kwibaruka imfura yabo! Muri filime y’uruhererekane mbarankuru bamaze iminsi bari gushyira kuri Youtube, bavugamo ko bahuye mu mpera za 2015
Bahavu Jeanette asanzwe ari umukinnyi wa filime wubatse izina nka Diane mu yitwa Citymaid, uretse iyi ariko yanakoze iye yise Impanga kuri ubu itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger