AmakuruImikino

Babuwa Samson wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje mu yindi kipe

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria Babuwa Samson usanzwe akina asatira izamu waherukaga gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino, yatangaje ko yamaze gusinyira indi nshyashya.

Nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze rutahizamu Babuwa Samson wavugwaga cyane mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe yitwa Bravos do Maquis ikina mu Cyiciro cya mbere mu gihugu cya Angola.

Rutahizamu Babuwa Samson yamenyesheje abakunzi be ndetse n’inshuti ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka mu umwe mu ikipe ya Bravos do Manquis mu gihugu cya Angola, ibi bikaba bikaba byahise bikuraho amakuru yakomezaga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko uyu mukinnyi agomba kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports bari baragiranye ibiganiro nkuko na nyiri ubwite yabyitangarije.

Babuwa Samson yanditse agira ati “Mu byukuri ndashimira Imana cyane kuko yamfashije kubona andi mahirwe mu buzima bwanjye yo kuza hano ngo nandike andi mateka amashya, Sinashoboye kugera ku ntego nifuzaga ndi mu Rwanda ariko intego zanjye ngiye kuzikomereza mu ikipe nshya hano muri Angola ndetse ndifuza kuzaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi, Nzagaruka mu Rwanda kuko ni mu rugo.”

Uyu mukinnyi Babuwa Samson washyingiranywe n’Umunyarwandakazi mu 2019, ahora avuga ko yifuza kuzakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ni nyuma yo kugera mu Rwanda mu mwaka wa 2015 aje gukinira ikipe ya Sunrise Fc.

Babuwa Samson yaje kuva mu ikipe ya Sunrise yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino, aho yatsinze ibitego bitatu mu mikino itanu ya Shampiyona yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2019/20, ubwo yahagarikwaga mu kwezi kwa Werurwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, Rutahizamu Babuwa Samson ni we wari uyoboye ba rutahizamu, aho yari amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 24 yari amaze gukinira ikipe ya Sunrise Fc yabarizwagamo icyo gihe.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger