AmakuruImyidagaduro

Azziad Nasenya yasobanuye ibyavuzwe ko yanze akazi ka Diamond kubera ari indaya

Umukinnyi wa filime ndetse akaba anagaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye Azziad Nasenya, yagarutse ku magambo amaze impamvu avugwa y’uko yanaze gukora akazi ka Diamond Platnumz kubera ko ari indaya.

Nyuma y’uko bivuzwe ko uyu mukobwa w’umunyamakuru wo muri Kenya, akaba n’umukinnyi wa filime, Azziad Nasenya wamenyekanye cyane muri ‘video challenge’ y’indirimbo Utawezana yanze akazi ka Diamond Platnumz kubera ko ari umusambanyi yavuguruje iby’ayo makuru.

Azziads izina rye ryamenyekanye mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Tik Tok ubwo yari amaze gukora video challenge y’indirimbo ya Utawezana ya Femi One.

Ni amashusho yakwirakwiye ahantu henshi ndetse akundwa na benshi bitewe n’uburyo uyu mukobwa aba abyinamo.

Nyuma y’iminsi mike ibinyamakuru byatangiye kwandika ko uyu munyamakurukazi Diamond amwifuza ngo abe yaza amuhe akazi kuri televiziyo ye ya Wasafi ariko undi aramwangira kuko ngo yakekagaga ko uyu muhanzi nta kindi amukurikiranyeho uretse kuba yaba akeneye kuryamana na we nk’uko yabikoze ku bo bakundanaga agahita abareka.

Azziad aganira na Ghafla yavuze ko nta kazi Wasafi yigeze imuha ndetse ko adashobora kwita Diamond umusambanyi bitewe ngo n’uko amaze gutandukana n’abakobwa benshi.

Yagize ati“njyewe sinshobora kwita umuntu umuryi w’abagore(umusambanyi), kubera ko icya mbere sinziranye na we.

Sinshobora kumucira urubanza bitewe n’ibyo abantu bamuvugahi ngo sinzi Diamond Platnumz, Zari, Tanasha, hanyuma y’ibyo ntitwigeze twumva we icyo avuga kuri iyo nkuru.

Iby’akazi byo nabyumviye ku mbuga nkoranyambaga ntawigeze ampamagara ampa ako kazi.”

https://www.instagram.com/p/B-lr59DlAV9/?igshid=1v1rf1jyw2cf

Azziad Nasenya afite imyaka 19 y’amavuko, gukina filime yabitangiriye mu mashuri yisumbuye mbere y’uko ajya mu itsinda ry’abakina ikinamico, afite certificate mu itangazamakuru yakuye muri Kenya Institute of Mass Communication.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger