AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Azam yahagaritse burundu inkunga yageneraga shampiyona y’u Rwanda

Ikigo AZAM Media Ltf cyari kimaze imyaka ine gitera inkunga shampiyona y’u Rwanda, cyamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, kirimenyesha ko cyahagaritse burundu gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda.

Ejo ku wa 29 Kanama ni bwo Ferwafa yakiriye ibaruwa iyimenyesha ko ibiganiro yagiraniye n’iki kigo i Dar Es Salaam ntacyo byigeze bigeraho.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Ferwafa yari yamenyesheje amakipe ya hano mu Rwanda ko inkunga yatangwaga na Azam ishobora guhagarara burundu, gusa itanga ikizere cy’uko ibiganiro byo kureba uko Azam yakomeza gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda bigikomeje.

Amakuru avuga ko iki kigo cyo muri Tanzania cyahisemo kureka gukorana na Ferwafa, nyuma ngo y’ibyemezo Ferwafa yagiye ifata mu gihe bari bamaze bakorana bikabangamira imikorere n’inyungu z’iki kigo cyo muri Tanzania.

Urugero ngo hari nk’imikino AZAM yifuzaga ko isubikwa Ferwafa ikabyanga , kudahabwa amakuru ku gihe ku ntangiriro za shampiyona, ndetse no kuba barifuje ko bahemba abakinnyi bitwaye neza ubwo shampiyona yari ishojwe ariko FERWAFA ntigire icyo ibasubiza.

Amakuru y’itandukana rya Azam na Ferwafa yahamijwe dagano Kazimbaya Faradjallah uyobora AZAM wayoboraga Azam mu Rwanda, gusa yirinda kugira icyo atangaza ku mpamvu zaba zihishe inyuma ku ihagarara ry’imikoranire yabo na Ferwafa.

Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis na we yahamije ko bamaze kwakira  ibaruwa ya AZAM ariko ko igihe cyo gutangaza ibyayo kitari cyagera.

Kuba Azam yahagaritse inkunga yageneraga shampiyona y’u Rwanda, bisobanuye ko amakipe yacu akwiye gushaka ubundi buryo abaho, mu gihe nta wundi muterankunga shampiyona irabona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger