Imikino

AZAM Premier league: Imikino y’umunsi wa 12 irakomeza kuri uyu wa kabiri

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere AZAM Rwanda Premier league irasubukurwa kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino y’umunsi wa 12.

Iyi mikino izatangira ku munsi w’ejo hakinwa imikino ibiri, ku wa gatatu hakinwe imikino ine, mu gihe imikino y;umunsi wa 12 izasozwa ku munsi wo ku wa kane hakinwa imikino ibiri.

Imikino itegerejwe ejo:

Police izakira AS Kigali ku Kicukiro saa 15:30, mu gihe Kiyovu Sc igomba gusura Kirehe I Nyakarambi guhera saa 15:30

.
Ku munsi wo ku wa gatatu:

APR FC igomba kwakira Miroplast kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Mukura izakira Marines I Huye, Sunrise yakire Amagaju I Nyagatare mu gihe Bugesera izakira Etincelles I Nyamata.

Imikino y’umunsi wa 12 izasozwa ku wa kane Gicumbi yakira Rayon Sports I Gicumbi, mu gihe Musanze igomba kwerekeza mu majyepfo y’intara y’iburengerazuba aho izaba yasuye Espoir I Rusizi.
Kiyovu Sports ni yo iyoboye iyi shampiyona n’amanota 23, ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 21, mu gihe APR FC ifite amanota 20. Ikipe ya Rayon Sports yo ihagaze ku mwanya wa 4 na 18 inganya na Police iri ku mwanya wa 5.

Abamaze gutsinda ibitego byinshi:

1. Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 6
2. Kakule M. Fabrice (SC Kiyovu) 5
3. Mutebi Rashid (Mukura VS) 5
4. Kambale Salita (Etincelles Fc) 4
5. Songa Isaie (Police Fc) 4
6. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 4
7. Tuyishime Benjamin (Marines Fc) 3
8. Amani Mugisho (Amagaju Fc) 3
9. Kalanda Frank (AS Kigali) 3
10. Mustafa Francis (SC Kiyovu) 3

Abatemerewe gukina imikino y’umunsi wa 12:

1. Hakizimana Muhadjili (APR Fc)
2. Nsabimana Hussein (Marines Fc)
3. Rutanga Eric (Rayon Sports)
4. Gatoto Serge (Espoir Fc)
5. Kalisa Rachid (SC Kiyovu)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger