IbitekerezoUtuntu Nutundi

Aya magambo iyo uyabwiye umuntu mumaze gukora imibonano mpuzabitsina muca ukubiri vuba vuba

Mu gihe abantu bagiye gukora imibonano mpuzabitsina usanga baba bagomba kubwirana utugambo twiza ndetse akenshi bakanabiganiraho mbere y’uko binjira mu gikorwa kugira ngo hataza kugira ikibabera inzitizi mu kwiyumvanamo no kugirango icyo gikorwa kize kugenda neza.

Nyamara usanga bitewe n’intego abaryamana baba bafite hari abamara gukora urukundo bakumva ko barangije icyo bari bagambiriye, Ariko nyamara ibyo byiyumvo bikaba byakomeretsa umwe mu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina kuko baba batabyakiriye kimwe.

Hano hari ingero z’amagambo abamaze gukorana imibonano mpuzabitsina batagomba kubwirana kuko bishobora kuba byatuma umwe muri bo atakira neza igikorwa bamaze gukora cyangwa hakaba hanabaho gushwana burundu.

Ubu noneho ushobora kugenda

Ibi ngo bigaragaza ko kwibutsa umuntu mumaze gukorana imibonano ko agomba kugenda kuko ashobora kwiyumvisha ko icyo wari umukeneyeho ukibonye ko utakimukeneye. Ushobora kubwira umugore/umugabo wawe uti ngaho neneho sinzira, ryama, byuka,…. kirazira mutware gake mubanze mufate akanya muganire.

Mbega impumuro

Aha na none ngo si byiza kwinubira impumuro y’uwo mumaze gukorana urukundo yaba mbi cyangwa nziza kuko ngo nabyo ari bimwe mu bishobora gutuma azajya agenda yikandagira ko umubiri we utameze neza.

Iyi kandi ngo ni n’impamvu ishobora gutuma ubibwiwe ahita ashwana n’ubimubwiye kuko ubivuze aba abivuze nyuma y’igikorwa kandi mbere hose atari yabyumvise.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger