AmakuruImikino

Avugwa muri APR FC na Rayon Sports zikomeza kurwanira umwanya wa mbere

Umunsi wa kane wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier league), urakomeza kuri uyu wa kabiri APR FC icakirana na Marines FC kuri Stade Umuganda, mu gihe Rayon Sports yakira Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC na Rayon Sports, nk’amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona byanga bigunze intego afite ni imwe, yo gukomeza guhangana kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona. Nta n’imwe yifuza kugira ikosa na rimwe ikora.

Ni amakipe anganya amanota arindwi, gusa APR FC ikaba izigamye ibitego bine mu gihe mukeba wayo azigamye bitatu.

Magingo aya APR FC iri mu Burengerazuba bw’igihugu, aho yageze ku cyumweru mu masaha y’umugoroba. Iyi kipe irakina na Marines FC ifatwa nka murumuna wayo.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irakina uyu mukino ibura abakinnyi babiri ngenderwaho mu bwugarizi bwayo.

Aba ni myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na Buregeya Prince Aldo bavunikiye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1.

Cyakora cyo iyi kipe iraza kuba ifite rutahizamu Sugira Ernest utarakinnye umunsi wa kabiri n’uwa gatatu wa shampiyona.

Rayon Sports ku rundi ruhande iraza kuba ibura abakinnyi bane ubwo iza kuba ikina na Bugesera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Aba ni Mugheni Kakule Fabrice, Iradukunda Eric Radu, Nyandwi Sadam na Nshimiyimana Amran.

Kakule amaze iminsi yaratangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune, gusa umutoza Espinoza avuga ko ataragera ku rwego amwifuzaho ndetse akaba ari nayo mpamvu atari bumwifashishe ku mukino w’uyu munsi.

Radu we yagarutse mu myitozo akererewe, asobanura ko hari ibibazo ibibazo yari yabanje gukemura,birangira umutoza umutoza amubwiye ko adakorana n’abandi imyitozo.

Nyandwi Saddam we nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka 2 ntabwo arahabwa andi masezerano, akaba ari cyo kibazo afite gituma atarimo akinira ikipe ye.

Nshimiyimana Amran na we ntabwo akina uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune idakomeye yakuye mu ikipe y’igihugu.

Umukino wundi w’umunsi wa kane wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ni uhuza Gasogi United yakira Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger