AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Athletisme: Ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku maguru igiye kwerekeza muri Denmark

Ejo kuwa 27 Werurwe 2019, ikipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, izerekeza muri Denmark.

Izitabira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi ‘IAAF World Cross-Country Championship 2019’, izahabera muri Denmark, tariki 30 Werurwe 2019.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 4, izahaguruka i Kigali ku gicamunsi, aho izajyana n’indege ya Kompanyi y’Indege ya Brussels Airlines, izagera muri Denmark ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2019.

Umutoza w’iyi kipe Karasira Eric yatangaje ko abakinnyi bagize imyiteguro myiza ndetse ko biteguye kuzitwara neza muri iyi shampiyona y’Isi.

Ati “Navuga ko nta kibazo gihari, twiteguye neza. Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bameze neza, ubuzima bwari bumeze neza nta kibazo bagize mu mwiherero bari barimo.”

Yakomeje agira  ati “Abakinnyi bose bafite ubushake, barabizi ko bagomba gukina nk’ikipe kuko bagomba kurangiza isiganwa byanze bikunze, ndabyizeye kugeza iyi saha kandi ndumva bazabikora.”

Karasira avuza bajyanye intego yo gukora ibishoboka bakareba ko bakongera gusoreza mu myanya y’imbere nk’uko bahoze babikora mu mikino yabaye mu gihe cyahise.

Ati “ Turashaka kongera kwisubiza imyanya ya mbere nk’uko kera twari tuyifite (nk’imyanya ya 3, 4 n’iya 5), ngira ngo murabizi ko hashize igihe tutaza mu myanya myiza muri Cross Country, ariko nzi neza ko dushobora kwisubiza imyanya ya 5, iya 4 binashobotse n’iya 3, bigenze neza ngira ngo Imana ibidufashije tuzabigeraho.”

Hitimana Noël uzaba ayoboye bagenzi be, nawe yemeza ko nk’abakinnyi nabo biteguye neza, bityo ko bazagerageza guhatana bakaba baza mu makipe ya mbere muri iyi shampiyona y’Isi.

Ati“Abakinnyi tumeze neza, twiteguye neza urebye dutegereje umunsi wa nyuma. Imyitozo yagenze neza nta wagize uburwayi ngo igende ihagarara, n’uwavuye muri Kenya watugezeho ejo twabonye ameze neza nta kibazo. Intego ni uguhagarara kuri Podiyumu nk’ikipe kandi birashoboka.”

Mu bakinnyi baza kujyana n’ikipe y’igihugu, ntabwo barimo Sugira James bitewe n’uko yaje kugira ikibazo k’imvune y’ivi ubwo yarimo akina isiganwa ribera mu nzu, bityo akaba azamara amezi 6 adakina.

Muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi iheruka “IAAF World Cross Country Championships 2017”, kubera muri Uganda mu 2017, u Rwanda rwari rwahagarariwe n’abakinnyi 6 ari bo; Sugira James waje hafi n’umwanya wa 48, Nizeyimana Alexis (54), Manirafasha Primien (57), Gakuru David (60), Myasiro JMV (66) na Rubayiza Siladje (106).

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu baza kwerekeza muri Danmark:

Hitimana Noël na Tuyishimire Christophe (APR Athletics Club) na Muhitira Felicien ‘Magare’ (Mountain Classic Athletic Club), Bigirimana Theophile (NAS). Mu bandi bajyana nabo ni; Karasira Eric (umutoza) ndetse na Mubiligi Fidele,perezida w’ n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), uza kuba ayoboye iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger