AmakuruImyidagaduro

Asinah yasubije abamututse bavuga ko yambaye ubusa ndetse anavuga uko yaba asa aramutse yambaye ubusa

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ku myambarire ya Asinah ahanini tugaruka ku buryo abamukurikira bafashemo imyambarire ye dore ko hari n’abataratinye ku mutuka bamubwira ko nta muco agira.

Mukasine Asinah wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Riderman nyuma bakaza gutandukana, tariki ya 09 Nyakanga nibwo yashyize kuri Instagram amafoto agaragaza uko byari byifashe mu gitaramo yakoranye na MC Tino mu kabare kari  Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Asinah yari yambaye akenda kamufashe ku buryo urebeye kure wagirango yambaye ubusa hanyuma agenda yishushanyaho mu mabara y’umukara. Akiyashyiraho yahise yandagazwa n’abamukurikira bavuga ko yahuye n’ihungabana ko nta muco agira.

Mu kubasubiza, uyu muhanzikazi uririmba injyana ha Dancehall yavuze ko abagiye ku mbugankoranyamabaga bakamutuka aribo batagira umuco, ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu wa Igihe.

Yagize ati : “Gutukana ntabwo ari umuco mwiza, ujya ku rubuga akantuka agaya imyambarire yanjye, ubwo se ahubwo uba ugaragaye cyane ni inde? Uwo na we nta muco n’ikinyabupfura agira. Niba nanjye nshobora kumuha impamvu nkavuga nti nambaye gutyo.”

Asinah kandi avuga ko abamushinja ko yari yambaye ubusa ataribyo ngo kuko yambaye ubusa ntabwo yaba asa kurinya yasaga nk’abazungu ahubwo ngo yaba yirabura.

Ati:”N’iyo naba nambaye ubusa uwanjye [umubiri] ntiwaba usa kuriya kuko wo urirabura, ahubwo kubera kari gafashe ku mubiri kanyegereye ubwo abarebaga ntumbaze uburyo babibonaga, babonye ko nari nambaye ngo ubusa ariko ntabwo ari ko byari bimeze.”

Asinah ntabwo yari yambaye ubusa nkuko benshi babivuga

Uyu muhanzikazi uherutse kwitangariza ko uko yitwara ntaho bihuriye no kuba yaratandukanye na Riderman batadukanye kandi nyamara bari hafi kurushinga, gusa akavuga ko yahungabanye ariko bikaba byararangiye, yanavuze ko burya bwose atari yambaye ubusa ahubwo ko ari akenda kamufashe cyane yari yambaye.

Aragira ati:”Icyo nabivugaho ni uko barebye nabi, sinzi ukuntu barebaga bakabona ni nk’aho ngo nambaye ubusa, ngo nishishanyijeho amatatuwaji. Kariya ni akenda nari nambaye biranagaragara, ahubwo ubundi ushaka kugutuka ntabura aho agufatira ariko urebye uriya mubiri ni uw’abazungu.”

Anagaruka ku bavuga ko yinjiye muri muzika atabishoboye ndetse ngo anabitewe nuko yari amaze gutandukana na  Riderman, aha Asinah avuga ko yinjiye muri muzika kuberako ayikunda ko abavuga ibyo ataribyo.

Asinah ngo ntabwo yari yambaye ubusa

Baramwibasiye bikomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger