AmakuruImikinoUrukundo

Asinah usanzwe afana APR FC yahishuye uko yakiriye igitego Sarpong yatsinze Kiyovu SC

Asinah Erra uri mu bakobwa bakizamuka mu muziki nyarwanda, yatangaje ko yashimishijwe cyane n’igitego Michael Sarpong ukinira Rayon Sports yaraye atsinze Kiyovu Sports, ubwo aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona utari wakinwe ku gihe.

Ibi Asinah yabitangaje mu gihe hamaze iminsi amakuru avuga ko we n’uyu rutahizamu wa Rayon Sports bari mu munyenga w’urukundo.

Ubwo Sarpong yatsindiraga Rayon Sports iki gitego cyaraye kiyitandukanyije na Kiyovu, Asinah wari muri Stade ya Kigali i Nyamirambo yagaragaye akishimira cyane, ari na ko afata amafoto y’Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bakishimiraga.

Nyuma y’umukino, Asinah yatangaje ko yashimishijwe cyane n’igitego cy’uyu munya-Ghana usanzwe ari incuti ye, anavuga ko kuba ari bwo bwa mbere yari aje kureba umukino wa Rayon Sports byateye ishaba iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Ati” Nishimye cyane, byabagaragarije ko njyewe ntatera umwaku, kuko kuba naje ari ubwa mbere nje kubareba bagatsinda, urumva nabateye amashaba.”

Yongeyeho ati” Sarpong ni inshuti yanjye, kuba atsinze ari na we wansabye kuza kubareba byanshimishije cyane… yari yambwiye ko nje kureba match byamushimisha, ndavuga ngo nzaza.”

Avuga ko asanzwe akunda Rayon Sports na Kiyovu SC, gusa APR FC yo ikaba imuba mu maraso.

Ati” Njyewe ndi umufana wa APR ntabwo nababeshya, ariko Rayon Sports na Kiyovu ubundi ni amakipe nkunda…gusezera kuri APR ntabwo bishoboka, indi mu maraso.”

Asinah wari wahaye Sarpong umukoro wo kumutsindira ibitego bibiri, yavuze ko na kimwe yatsinze Kiyovu akimushimira cyane. Uyu mukobwa wemera ko Sarpong ari incuti ye ishobora kuzanavamo umukunzi, yanavuze ko ubu igisigaye ari uko Sarpong na we ajya kumushyigikira muri Salax Awards, dore ko ari isezerano bafitanye.

Michael Sarpong nyuma yo gutsinda Kiyovu SC igitego n’umutwe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger