AmakuruImikino

Asamoah Gyan wamamaye mu kipe y’igihugu ya Ghana yayiseranyemo uburakari

Asamoah Gyan ufite amateka akomeye mu kipe y’igihugu ya Ghana Black Stars, yafashe icyemezo cyo kuyisezeramo nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe urangwa hagati ye na Andre Ayew Dede.

Aba bakinnyi bombi bari bamaze igihe badacana uwaka kubera kutumvikana ku ugomba kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Ghana.

Aya makimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi yanatumye mu byumweru bibiri bishize bahamagarwa mu biro bya perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo mu rwego rwo kuyashakira umuti.

Dr Kofi Amoah ukora mu ishyirahamwe rya ruhago muri Ghana, yavuze ko nyuma yo kungwa na Perezida Nana Akufo, Asamoah Gyan na Andre Ayew basezeranye gusenyera umugozi umwe, mu rwego rwo gufasha Black Stars kwitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri mu kwezi gutaha.

Nyuma y’ariya masezerano, Asamoah Gyan wari hafi guhamagarwa mu kipe izajya mu Misiri yafashe icyemezo gitunguranye cyo gusezera. Ni mu ibaruwa yuzuye uburakari yashyize ahagaragara ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko yagaragaje ko yitangiye ikipe y’igihugu ya Ghana mu buryo bwose, ariko bikarangira nta gaciro ahaye.

Yakomeje agira ati” Nyuma yo kugisha inama umuryango wanjye ndetse n’ikipe, nk’umukinnyi witanga usanzwe ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu, niba umutoza yarafashe icyemezo cyo guha igitambaro cy’ubukapiteni undi mukinnyi kandi najye narahamagawe mu kipe igomba gukina irushanwa, nifuje kutazakina irushanwa.”

Umukinnyi wundi Gyan yavuze wahawe igitambaro cy’ubukapiteni ni Andre Ayew wari usanzwe ari umwungiriza we.

Asamoah Gyan yanavuze ko yifuje gusezera burundu mu kipe y’igihugu ya Ghana, gusa akazakomeza gufasha igihugu cye mu bindi birimo nk’ishoramari.

Gyan ni we watsindiye ikipe y’igihugu ya Ghana ibitego byinshi mu mateka yayo. Mu mikino 101 yayikiniye, yabashije kuyitsindiramo ibitego 51.

Ni na we mukinnyi rukumbi ukomoka ku mugabane wa Afurika watsinze ibitego byinshi mu bikombe byisi bitatu yakinnye ari kumwe na Ghana. Uyu musore amaze gutsinda ibitego bitandatu mu gikombe cy’isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger