Amakuru ashushyeImikino

AS Muhanga y’abakinnyi 10 yambuye APR FC amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR FC iteye ikirenge gisohoka mu nkubiri yo gushaka igikombe cya shampiyona yari ihanganiye na Rayon Sports, Nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yari yasuyemo AS Muhanga kuri Stade yayo iherereye mu mujyi wa Muhanga.

APR FC yari itegetswe gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze guhangana na Rayon Sports, gusa birangira AS Muhanga y’abakinnyi 10 iyikuyeho amanota atatu. Rayon Sports yo yari yitwaye neza mu mukino wayo w’umunsi wa 28, nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1.

Ibitego byombi byatsinzwe na rutahizamu Bizimana Yannick ni byo byafashije AS Muhanga gutsinda APR FC bwa mbere mu mateka yayo, binafasha Rayon Sports kuruhuka igitutu APR FC yari ikomeje kuyishyiraho na mukeba.

Magingo aya Rayon Sports ni yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 66, aho irusha mukeba amanota ane yose. Rayon Sports irasabwa byibura kunganya na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 29 igahita yitwarira igikombe cya shampiyona.

Bizimana Yannick yatsindiye AS Muhanga igitego cya mbere ku munota wa 29, aza no kuyibonera icya kabiri ku munota wa 49 w’umukino nyuma yo gusiga ba myugariro ba APR FC.

Igitego cya kabiri cya AS Muhanga ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yari yeretswe Nizigiyimana Junior. Ni nyuma yo gukubita umugeri Niyonzima Ally.

Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza ba APR FC bakoze impinduka, baha umwanya abakinnyi barimo Itangishaka Blaise, Mugunga Yves na Issa Bigirimana.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda gukina neza igice cya kabiri, gusa ntiyashobora kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe na Yannick wujuje ibitego 13 amaze gutsinda muri shampiyona.

Impozamarira ya APR FC yabonetse ku munota wa 75 itsinzwe na Mugunga Yves, ku mupira yari ahawe na Issa Bigirimana n’igituza.

Abasore ba APR FC bakoresheje imbaraga zishoboka byibura ngo babone n’igitego cya kabiri cyari kubahesha inota rimwe, birangira binaniranye.

Mu yindi mikino yabaye:

Mukura VS 1-0 Marines

FC Espoir FC 1-1 AS Kigali

Sunrise FC 1-2 Kirehe FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger