Imikino

AS Kigali yasezerewe na Mukura mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Mukura Victory Sports yakatishije tike ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro, nyuma y’lumukino wo kwishyura wayihuje na AS Kigali waje kurangira Mukura itsindiye abanyamugi imbere y’abafana babo ibitego 2-1.

Ibi bitego byombi byatsinzwe na rutahizamu Mutebi Rashid, mu gihe Igitego cya AS Kigali cyari cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga wungukiye ku makosa ya Rwabugiri Omar ufatira mukura Victory Sports wananiwe gufata umupira bikarangira wigiriye mu rushundura.

Mutebi Rashid watsinze ibitego 2 bya Mukura Victory Sports.

Ibitego 2-1 AS Kigali yatsinzwe mu gihe haburaga iminota nka 30 ngo umukino urangire byayongereye imbaraga zo gusatira izamu rya mukura ngo irebe byibura ko yabona ibitego 2 yasabwaga ngo ikomeze, gusa abasore b’umutoza Francis Haringingo bihagarayeho birangira AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana nta gitego yinjije.

Ibi bitego 2-1 Mukura yatsindiye kuri Stade ya Kigali byaje byiyongera ku bitego 3-2 Mukura yari yatsindiye i Huye, bityo ikaba ishoboye gusezerera AS Kigali ku bitego 5-3 n’ubwo abenshi bahaga AS Kigali amahirwe yo gusezerera ikipe ya Mukura Victory Sports.

Mu yindi mukino yabaye, Sunrise FC yakomeje muri ¼ ikuyemo Espoir FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0, dore ko ibitego 2-1 Espoir yari yatsinze mu mukino ubanza wabereye i Rusizi ntacyo byigeze biyimarira.

FC Marines yo yakomeje nyuma yo gusezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-0, ni nyuma y’uko umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi warangiye FC Marines itsinze igitego 1-0 cyaje cyiyongera ku cyo yari yatsindiye ku Ruyenzi mu mukino ubanza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger