AmakuruAmakuru ashushyeImikino

AS Kigali yandagaje Gicumbi, izamukaho imyanya itandatu ku rutonde rwa shampiyona

Ikipe ya AS Kigali ibaye ikipe ya mbere imaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 6-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yari yaratangiye shampiyona nabi itakaza imikino irindwi yose, gusa iza kuzukira kuri Bugesera mbere yo gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Ibi byayihaga akanyabugabo ko kwitwara neza n’imbere ya Gicumbi ihagaze nabi cyane.

Iyi kipe y’Abanyamujyi ntiyahaye Gicumbi FC agahenge mu minota ya mbere y’umukino, kuko yayishyizeho igitutu kinshi gishoboka mu rwego rwo gushaka igitego hakiri kare.

Izi mbaraga zafashije cyane AS Kigali kuko yarangije igice cya mbere cy’umukino ifite ibitego 4-0.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 21 ibifashijwemo na Ngandu Omar, Itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 27 ifashijwe na Ally Niyonzima, Ndarusanze J Claude ayitsindira icya gatatu ku munota wa 33 mbere y’uko Jimmy Mbaraga atsinda igitego cya kane ku munota wa 45.

Mbaraga Jimmy wari wahaye akazi gakomeye abasore b’umutoza Banamwana Camarade yatsindiye AS Kigali igitego cya gatanu ku munota wa 71 mbere y’uko Ruhinda Farouk atsinda agashinguracumu ku munota wa 85 w’umukino.

Gutsinda uyu mukino bihise bizamura AS Kigali, biyivana ku mwanya wa 12 biyishyira ku wa 6 n’amanota 13 ndetse n’ibitego 6 izigamye.

Undi mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabaye ni uwahuje Etincelles yari yakiriye Musanze I Rubavu. Uyu mukino warangiye Etincelles itsinze 3-0 binayifasha gufata umwanya wa 11 muri shampiyona n’amanota 11.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger