Imikino

AS Kigali na APR FC bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona bitwaye neza

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri yabonye amanita atatu imbere nya Mukura VS ari nako ku rundi ruhande AS Kigali yatsinze Etincelles FC ku mukino w’umunsi wa 23 wa Azam Rwanda Premier League.

Uku gutsinda kw’aya makipe yombi, bitumye As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 45 ndetse n’ikirarane mu gihe APR FC ibagwa mu ntege ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 44.

Nyuma y’umukino umutoza wa Mukura VS , Haringingo Francis, yikomye abasifuzi maze avuga ko atishimiye ibyemezo bagiye bafata muri uyu mukino yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Issa Bigirimana, ariko ku ruhundi ruhande, umutoza wa APR FC we yashimiye abakinnyi be ndetse anavuga ko kuri we bishoboka cyane ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatwara igikombe cya shampiyona.

Mukura yari yabanje mu kibuga Rwabugiri Omar , Rugirayabo Hassan , Mujyanama Fidel , Iragire Saidi , Nshimiyimana David , Ndayegamiye Abou , Duhayindavyi Gael ,  Ndayishimiye Christophe , Ciza Hussein , Hakizimana Kevin  na Lomami Frank.

APR FCyo yari yabanjemo Kimenyi Yves , Ombolenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel , Rugwiro Herve , Nsabimana Aimable , Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran , Bizimana Djihad ,Hakizimana Muhadjili , Iranzi Jean Claude  na Issa Bigirimana.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abo Mukura yabanjemo
Bishimira igitego bari batsinze
Umukinnyi wa Mukura VS yari abacitse

Urutonde rwa Shampiyona

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger