AmakuruImikino

AS Kigali mu nzira zo guhagarikirwa inkunga yahabwaga n’Umujyi wa Kigali

Amakipe yombi ya AS Kigali(iy’abahungu n’iy’abari n’abategarugori) agiye guhagarikirwa inkunga yahabwaga n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kubera kudatanga umusaruro aba yitezweho.

Ni nyuma y’uko hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’inkunga yahawe aya amakipe yombi y’Umujyi wa Kigali rigasanga umusaruro wijira ari mukeya cyane ugereranyije n’amafaranga aba yahawe.

Rangira Bruno, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko aya makipe yombi nta yemerewe gukora igikorwa gisaba amafaranga haba kugura abakinnyi cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, mu gihe iritsinda ritararangiza akazi karyo.

“Muri iki gihe harimo gukorwa iryo genzura ry’ikoreshwa ry’umutungo nta torero cyangwa ikipe y’umujyi wa Kigali yemerewe igikorwa cyashora umujyi mu ideni, hari raporo z’abagenzuzi zagaragazaga ko hari imikoreshereze itari myiza umujyi wahaga ayo makipe.” Rangira aganira na Kigali Today.

Umunyamakuru yanamubajije niba ibivugwa byo kugenzura imikoreshereze y’inkunga umujyi wahaga ayo makipe niba bidafitanye isano n’ibimaze iminsi bivugwa ko amakipe ahabwa inkunga na leta yose atazongera izahagarara.

Mu kumusubiza, Rangira  yavuze ko bishoboka ko mu gihe inzego zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’inkunga yahawe iyi kipe basanze itagendanye n’umusaruro imaze gutanga ishobora no guhagarikwa burundu.

Ati “Icyo twavuga mu ikipe hari byinshi haba koroshya ubukangurambaga ku baturage ,haba no gushyushya umujyi nibyiza ko yitwara neza no mu musaruro,kugeza ubungubu yaterwaga inkunga n’umujyi wa Kigali ,nihaza ikindi cyemezo cy’ababifitiye ububasha muzabimenyeshwa”.

Mu gihe amwe mu makipe ya hano mu Rwanda akomeje kugenda yiyubaka, ikipe ya AS Kigali yo iracyiturije, kikaba icyimenyetso cy’uko ishobora kuba yarahagarikiwe inkunga koko.

Iyi kipe yarangije ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize, bivugwa ko ihabwa inkunga ya miliyoni 300 z’amanyarwanda ngo ayifashe kwiyubaka, gusa bikarangira umusaruro wari witezwe utabonetse.

Gukurirwaho iyi nkunga byahita bishyira AS Kigali mu makipe ashobora gusenyuka, kuko iri mu yadafite ubushobozi buhagije dusanzwe tuzi. Hari amakuru kandi avuga ko n’andi makipe yahabwaga inkunga n’uturere ashobora kuzihagarikirwa, bityo ahazaza h’ayo makipe akaba akomeje gutera abantu impungenge.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger