AmakuruImikino

AS Kigali: Habaye inama idasanzwe bafatiramo imyanzuro ikomeye ku bakinnyi n’umutoza

Kubera ko kuva shampiyona yatangira ikipe y’abanyamujyi AS Kigali ikomeje kwitwara nabi ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7 ku munsi wa 8 wa shampiyona, byatumye ubuyobozi bw’ikipe butumizaho inama yabahuje n’abakinnyi ndetse n’abatoza.

Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3.

Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel.

Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu.

Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi babwira ubuyobozi akabari ku mitima ndetse n’ubuyobozi bugira icyo bubemerera ku mbogamizi zituma ikipe ikomeje gusatira umurongo utukura uyiha itike yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino utaha.

Abakinnyi babwiye Perezida  w’agateganyo wa AS Kigali, Shema Fabrice, ko uretse kuba hari umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’umutoza Eric Nshimiyimana, batishimiye uburyo abayobozi bafata abakinnyi.

Aba bamuhaye urugero rwo kuba hari umukinnyi waguzwe ariko akaba atarabona amafaranga ye yaguzwe, ngo ntazakina yishimye cyangwa ngo atange ibyo agomba gutanga.

Bakomeje bamubwira ko batasaba umukinnyi umusaruro kandi amaze amezi 2 adahembwa kuko aba afite ibibazo byinshi mu mutwe dore ko abenshi bafite imiryango bitaho.

Ubuyobozi bwijeje abakinnyi bafite ibibazo by’amafaranga baguzwe ko bagiye gukora ibishoboka byose bakayabona vuba bishoboka. Ikindi ni uko yabijeje ko umushahara barawubona bitaranze ku wa Mbere.

Nyuma yo kubemerera ibyo basaba ubuyobozi, abakinnyi na bo basabwe kwitwara neza mu kibuga bagatsinda bita ibyo bamwe mu bakinnyi bakazabigenderamo.

Ku mutoza Eric Nshimiyimana, Shema Fabrice yavuze ko ibyavuzwe ko yahawe umukino umwe yawutsindwa agahita asezererwa atari byo ariko Fabrice yibukije uyu mutoza ko nawe atazakomeza kwihanganirwa nakomeza gutsindwa, yabasabye gutsinda byanze bikunze umukino w’umunsi wa 9 iyi kipe izakinamo Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger