AmakuruImyidagaduro

ArtRwanda-Ubuhanzi yagarutse, abatsinze batumiwe mu mwiherero

Nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hakorwa amajonjora y’ibanze mu irushanwa ryo gushaka impano zitandukanye mu cyiswe ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’, ababonye amahirwe yo gukomeza bagiye kujya mu mwiherero.

Urubyiruko rwatsinze amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi rugiye guhurizwa mu mwiherero w’abahanzi ruzungukiramo uko impano zarwo zarufasha kwihangira imirimo.

Ni umwiherero uteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 03 – 07 Ukuboza i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Ryitabiriwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

Ni umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, uzashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, mu gushakisha impano z’urubyiruko no kuzishyigikira kugera aho zibasha gutunga ba nyirazo.

Intego y’iri rushanwa n’uguteza imbere Uruganda Ndangamuco no kongerera urubyiruko amahirwe yo kubeshwaho n’impano bafite no guhanga imirimo yagirira igihugu akamaro mu rusange.

Abazatsinda bazahugurwa mu mwaka bafashwa kwagura impano, bahura n’inzobere zitandukanye.

Bazahabwa amafaranga n’ibikoresho. Hari umwanya wo gushyira ku isoko ibihangano byabo aho abafatanyabikorwa bazajya babafasha kubona urubuga rwo kugaragaza impano zabo muri gahunda zitandukanye z’ubukangurambaga bwo gusura u Rwanda ndetse no gukomeza kwiyubakamo ubushobozi.

Art Rwanda-Ubuhanzi iri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo ibihumbi 70 mu rubyiruko kugeza mu 2024.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger