AmakuruImyidagaduro

Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryakomereje i Rubavu na Musanze. (+AMAFOTO)

ArtRwanda- Ubuhanzi irushanwa rigamije kuvumbura no kuzamura impano ziri mu rubyiruko hibandwa cyane ku bafite izihebuje no kubafasha kuzibyaza inyungu ryakomereje mu karere ka Rubavu na Musanze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nzeri2018.

Nyuma y’intara y’uburasirazuba ubu hari hatahiwe intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru. Iri rushanwa ryitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 . Nyuma yutu turere iri rushanwa ryibanze rizakomereza mu karere ka Rusizi na Huye ku wa 22-23 Nzeri, hanyuma risoreze  muri Kigali ku wa 29-30 Nzeri 2018.

Abazatsinda bazahugurwa  bafashwa kwagura impano yabo, bahura n’inzobere zitandukanye. Bazahabwa amafaranga n’ibikoresho bibafasha. ndetse hari n’umwanya wo gushyira ku isoko ibihangano byabo aho abafatanyabikorwa bazajya babafasha kubona urubuga rwo kugaragaza impano zabo muri gahunda zitandukanye z’ubukangurambaga bwo gusura u Rwanda ndetse no gukomeza kwiyubakamo ubushobozi.

Hazatoranywa abantu 120 ni ukuvuga 20 muri buri cyiciro bagaragaje impano mu turere twose, bazakomeza irushanwa k rwego rw’igihugu.

ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo. Ukuba ari umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, uzashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, mu gushakisha impano ziri  m’urubyiruko.

  • Uko byari byifashe mu karere ka Rubavu .

Mu karere ka Rubavu hiyandikishije urubyiruko/ abanyempano 270, umuhango wo kumurika impano  wabereye muri kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi. aha huriye urubyiruko ruvuye mu turere twa  Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu mu ntara y’ Uburengerazuba.

Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa i Rubavu

Diogene Ntarindwa, wamamaye nka  “Atome” ni umunyarwenya umaze kubaka izina mu Rwanda no mu mahanga. Yamenyekanye ku buhanga buhambaye mu gutanga ubutumwa bwubaka yifashishije urwenya.

Bruce Melodie ni umuhanzi ukunzwe muri ikigihe. Yegukanye irushanwa rya PGGSS8, anahagararira u Rwanda muri Coke Studio Africa. Afite ijwi rinyura benshi n’impano mu guhimba injyana z’indirimbo.

Mani Martin umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Afro’ n’izindi zakunzwe nk’izihimbaza Imana, ‘urukundo’. Afite ubuhanga mu kuririmba no kwandika.

Kibibi Jean de Dieu, ni Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Abahanzi. Afite ubumenyi buhambaye mu bugeni.

Sonia Mugabo w’imyaka 27, ni umunyamideli ukomeye mu gihugu. Yashinze inzu y’imideli ya SM (Sonia Mugabo).

Uhabwa ‘Yes’ cyangwa ‘Yego’ n’akanama nkemurampaka ni ufite impano ikwiye kumurikirwa Isi.
Akanyamuneza kari kose! Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwampayizina Marie Grace; Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Emmamuel Bigenimana.
Hakizimana Bahati Jean Bosco afite imyaka 32. Yahoze muri FDLR nawe yari yaje kwerekana impano yibitseho.
Ubwo bari mugikorwa cyo kwiyandikisha mbere yo kumurika Impano zabo
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse yabanje kuganiriza urubyiruko rwo mu ntara ayoboye

Abasore n’inkumi b’i Burengerazuba bagaragaje impano zidasanzwe mu kwerekana imideli.

Herekanwe impano mugukina ikinamico n’urwenya

Adelaide Ishimwe we yagize amahirwe abonwa na bake. Dore ko yahawe ‘YEGO’ eshatu n’akanama nkemurampaka abura imwe ngo akomeze.  Hanyuma Nzeyimana Lucky umunyamakuru  uri gutegura ikiganiro kizaca kuri televiziyo, amuhesha amahirwe yo gukomeza.
Uyu musore yatunguye abantu yerekana impanu ye afite yo kubyina ibyino zigezweho ,  (Robotic moves., & Choreography)

Uwamariya Violette ni umwe mu rubyiruko rwerekanye Impano ye mu busizi
  • Uko byari byifashe mu karere ka Musanze.

Mu karere ka Musanze  hiyandikishirijr urubyiruko 252 kuri Notre Dame de La Fatima, ahahuriye ururibyiruko abanyempano  baturutse mu turere twa Gicumbi, Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze mu Majyaruguru.

Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa i Musanze

Kabakera Jean Marie Vianney, ni umunyabugeni ubirambyemo. Afite ubunararibonye mu gushushanya ibiryoheye amaso n’umutima.

Danny Vumbi ni umuririmbyi ufite impano ihambaye umaze kubaka izina mu Rwanda  mu kuririmba, kwandika indirimbo no guhimba injyana zazo.

Mazimpaka Kennedy ni umukinnyi wa filime w’umwuga, wiyemeje guteza imbere impano z’abakiri bato. Agira uruhare rukomeye mu itunganywa rya “Seburikoko”, imwe muri filime zikunzwe mu gihugu.

Moses Turahirwa rwiyemezamirimo akaba n’umunyamideli wabigize umwuga , yanashinze inzu y’imideri izwi nka Moshions  imwe mu nzu z’imideli zikomeye mu gihugu. Afite ubumenyi buhagije buzafasha abanyempano kugaragaza ubushobozi bwabo mu bijyanye n’imideli.

Sandrine Isheja ni umunyamakuru  umaze kubaka izina mu gihugu. Ni umwe mu bakemurampaka buyu munsi. Agira uruhare rukomeye mu guteza imbere abagore binyuze mu biganiro bye byigisha sosiyete nyarwanda.

Uhabwa ‘Yes’ cyangwa ‘Yego’ n’akanama nkemurampaka ni ufite impano ikwiye kumurikirwa Isi.

  1. Urubyiruko ruri i Musanze rufite impano nyinshi! Harimo abasore bakataje mu kubyina imbyino zigezweho

  

Deo Munyakazi  umusore ufite ubuhanga mugukirigita inanga nawe yagaragarije impano ye i Musanze

I Musanze herekanwe impano zihambaye zikwiye gushyigikirwa

Ibijyanye n’ubugeni niyo mpano yihariye iri kumurikwa cyane kuva iri rushanwa ry’ibanze ryatangira
Wari umunsi utazibagirana kuri benshi i Musanze, Hari aho byageze, abagize akanama nkemurampaka bananirwa guhisha amarangamutima yabo

i Musanze na Rubavu umunsi wa mbere urangiye hari abataragerwaho bo bazerekana impano zabo ku munsi we ejo ku Cyumweru

 

  1. Urubyiruko ruri guhabwa ubufasha n’inama ku buzima  zirufasha kumenya uko rwakwitwara no no kwipimisha rukamenya uko ubuzima buhagaze.

Amafoto : Arts Rwanda-Ubuhanzi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger