AmakuruImikino

Arsene Wenger yasubiye mukazi k’ubutoza

Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza Arsenal, uyu mugabo wabaye icyamamare mu batoza bakomeye ku isi ubwo yatozaga mu Bwongereza, yabonye akazi k’ubutoza agiye gukorera muri Arabie Saoudite.

Wenger azatoza ikipe ikomatanyije abakinnyi bo mu ikipe yitwa Al Hilal n’indi yitwa Al-Nassr.

Ayo makipe akomatanyije yatoranyijwemo abakinnyi b’abahanga kurusha abandi bakora ikipe imwe igomba gutozwa na Wenger kugira ngo ayitegurire kuzahangana n’amakipe akomeye ku isi harimo na Paris Saint-Germain .

Gusa mbere y’uriya mukino biteganyijwe ko ikipe ye izahangana n’andi akomeye muri Shampiyona yo mu bwami bwa Arabie Saoudite yitwa Riyadh Season.

Iyi shampiyona yo muri Arabie Saoudite igomba gutangira bitarenze uku kwezi k’Ukwakira, 2021.

Ni shampiyona ikinwa n’amakipe yo mu bice 14 bigize umurwa mukuru w’ubwami bwa Arabie Saoudite ari wo Riyadh.

Ku Cyumweru tariki 10, Ukwakira, 2021 umujyanama w’ibwami muri Arabie Saoudite witwa Turki Alsheikh yatangarije kuri Twitter ko Wenger yemejwe ko ari we uzatoza iriya kipe ikomatanyije kugira ngo ayitegurire kuzatsinda Paris Saint-Germain.

Nyuma yo gusezera ku murimo w’ubutoza, Arsene Wenger yahawe akazi mu mpizamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ahabwa inshingano zo gushyiraho Politiki zo guteza imbere umupira w’amaguru ku isi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger