AmakuruImikino

Arsenal yemeje rutahizamu Nicolas Pepe nk’umukinnyi mushya wayo

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, yatangaje ko yamaze guha ikaze umunya-Cote d’Ivoire Nicolas Pepe nk’umukinnyi wayo mushya nyuma yo kumugura imvuvanye muri Lille yo mu Bufaransa.

Ni nyuma yo kumugura akayabo ka miliyoni 72 z’ama-Pounds. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira iyi kipe y’i Londres.

https://twitter.com/Arsenal/status/1156950479127101441

Nyuma yo gusinyisha uyu musore, Unai Emery utoza Arsenal yatangaje ko anejejwe n’uko bamaze kumubona, bityo bakaba bamwitezeho kongera umubare w’ibitego mu kipe yabo.

Ati” Nicolas ni umukinnyi wuca ku mpande w’umuhanga unafite impano wifuzwaga m’amakipe akomeye i Burayi. Gusinyisha mababa ukomeye byari imwe mu ntego zacu muri iri soko ry’igura n’igurisha, bityo nkaba nejejwe n’uko aje mu kipe yacu. Azongera umuvuduko, imbaraga n’uburyo bw’ibitego, intego ari ukongerera ikipe yacu umubare w’ibitego.”

Nicolas Pepe ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane mu mwaka w’imikino ushize, dore ko yashoboye gutsinda ibitego 23 mu mikino 41 yakiniye ikipe ya Lille. Uyu musore kandi yashoboye gutanga imipira 12 yavuyemo ibitego.

Ikipe ya Arsenal yamwegukanye imutwaye andi makipe yamwifuzaga, ayobowe na Napoli yo mu Butaliyani.

Nicolas Pepe uzajya yambara nimero 19, yabaye umukinnyi wa kane uje muri Arsenal muri iyi mpeshyi, nyuma ya  Dani Ceballos, Gabriel Martinelli na William Saliba waje nk’intizanyo ya Saint Etienne.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger