AmakuruImikino

Arsenal yamaze kubona umutoza ugomba gusimbura Arsene Wenger

Unai Emery ni we ugomba gusimbura Arsene Wenger muri Arsenal, nyuma y’amazina menshi y’abatoza bagiye bavugwa ko bashobora gusimbura uyu musaza wamaze gusezera muri iyi kipe y’i London.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Espagne ku munsi w’ejo yari i Londres, mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ikipe ya Arsenal.

Emery w’imyaka 46 y’amavuko yavuye muri PSG mu minsi ishize, aho yasimbuwe n’umudage Thomas Tuchel.

Umwe mu bari aho ibi biganiro byabereye yabwiye Sky Sports dukesha iyi nkuru ko Emery ari we mukandida rukumbi usigaye mu bagomba gusimbura umusaza Arsene Charles Wenger.

Amakuru yizewe avuga kandi ko iki cyumweru kirarangira uyu mutoza yamaze guhabwa aka kazi.

Mikel Arteta wahoze akinira iyi kipe na we yari mu bahabwaga aya mahirwe, gusa ibye byaje kwangwa ku wa mbere, nyuma yo gusaba Arsenal ko agomba kugira uruhare mu igura n’igurisha ry’abakinnyi bikarangira ibimwangiye.

Nyuma y’uko ibiganiro na Arsenal byanze, amakuru avuga ko Arteta agomba kuguma muri Manchester City, agakomeza kungiriza Pep Guardiola.

Luis Enrique wahoze atoza Fc Barcelona na we ari mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura Wenger kuri ubu utakibarizwa i London, gusa na we ibye byagenze nk’ibya Arteta brangira Arsenal imwimye akazi ko kuyitoza.

Unai Emery ugiye gutoza Arsenal ni umwe mu bagabo batamaze igihe kirekire mu mwuga w’ubutoza ariko bawufitemo izina rikomeye, kuko yatangiye azamura ikipe ya Almeria mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Espagne, atwarana umwanya wa gatatu wa shampiyona ya Espangne na Valencia inshuro eshatu zikurikirana, atarana na Seville Europa league eshatu zikurikirana, mu gihe uyu mwaka yatwaranye na PSG ibikombe bibiri bikinirwa mu Bufaransa, harimo shampiyona na Coupe de la ligue.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger