AmakuruImikino

ARPL: AS Kigali itatojwe na Masoud yananiwe gutsinda Musanze, Police FC itsindwa na Muhanga

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukwakira, hakomeje imikino isoza umunsi wa mbere wa shampiyona. Mu mikino yabaye, AS Kigali yanganije 1-1 na Musanze FC, Police FC itsindirwa kuri Stade ya Muhanga.

Ni nyuma y’indi mikino yabaye kuva ku wa gatanu w’iki cyumweru ubwo APR FC yatsindaga Amagaju 2-0, mu gihe ku munsi w’ejo Rayon Sports yatsinze 1-0 Etincelles, Kiyovu Sports ijya gutsindira Kirehe ku kibuga cyayo ibiyego 2-0, Mukura VS itsinda 1-0 Sunrise mu gihe Espoir yanganyije 0-0 na Gicumbi FC.

Uyu munsi hari hatahiwe gukinwa imikino 3 yari isigaye ngo umunsi wa mbere ube urangiye.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwagombaga huhuza AS Kigali na Musanze FC, bijyanye n’uko AS Kigali yitwaye mu mwaka ushize irangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, mu gihe Musanze FC yo iri mu makipe yiyubatse cyane mu mpeshyi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali watangiye Musanze FC ari yo ihanahana neza cyane ugereranyije na AS Kigali, birangira inabonye igitego cyatsinzwe na Imurora Japhet uzwi ku kazina ka Drogba. Hari ku mupira wari uzamukanwe na Gikamba Ismail wageze muri Musanze avuye muri Etincelles, wahise uha umupira Mushimiyimana Mohammed utahise azuyaza kuwuha Drogba watsinze igitego.

Iki gitego ni cyo cyajye amakipe yombi kuruhuka.

AS Kigali yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yataka cyane, birangira inahise yishyura ku munota wa 47 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude warangije umwaka w’imikino ushize afite ibitego byinshi.

Iminota y’umukino yakurikiyeho yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa iza kurangira nta kipe yongeye kubona izamu ry’indi.

AS Kigali yatozwaga na Mateso J. De Dieu usanzwe ari umutoza wungirije, mu gihe Masoud Djuma uheruka gusinyira kuba umutoza mukuru w’iyi kipe yarebaga uyu mukino nk’undi mufana wese. Biteganyijwe ko Masoud azatangira gutoza AS Kigali kuva ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Mu yindi mikino y’umunsi wa mbere yabaye: FC Marines yanganyije na Bugesera 1-1, mu gihe Police FC yatsinzwe na AS Muhanga yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger