AmakuruImyidagaduro

Ariel Wayz yagaragaye akina urukundo n’umukobwa mugenzi we (+Video)

Umuhanzikazi Ariel Wayz yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ye nshya yise “10 Days ”

Muri iyo ndirimbo Ariel Wayz agaragaramo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe i Rwanda.

Ni indirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo , cyane ko uyu muhanzikazi yumvikana aririmba amagambo y’imitoma aba ari gutera umukunzi we .

Gusa wumvise amajwi yayo watekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho ugasanga bitandukanye nibyo watekerezaga.

Muri iyi ndirimbo 10 Day hari aho Ariel Wayz agaragara akorakora uyu mukobwa mugenzi we mu mabuno bari mu gitanda, ndetse hari n’aho baberekana basa nk’abasomana.

Iyi ndirimbo igaragaramo Ariel Wayz ari kumwe n’undi mukobwa witwa Donia Sbita usanzwe ari umunyamiderikazi bakoranaho nkuko umugabo cyangwa umugore akora ku mugabo we mu ndirimbo zindi.

Hari mafoto yabanjirije aya mashusho y’indirimbo yise ‘10 Days’ iri kuri Ep ye nshya yise ‘Love& Lust’ yasohoye mu minsi ishize.

Mu bitekerezo byaje bikurikiye iyi ndirimbo harimo ibyavugaga ko uyu muhanzikazi yaba yamaze kwerura ko ari umutinganyi.

Abandi bakavuga ko ibyo yakoze byose ari ubugeni nta gitangaje kirimo.

Urukundo hagati y’abahuje ibitsina ni ibintu bitarakirwa mu muryango nyarwanda ndetse ababikora bahabwa akato na bamwe mu bagize umuryango mugari.

Iyi ndirimbo Ariel Wayz ayishyize hanze mu gihe hari hashize iminsi mike bivugwa ko yashwanye n’umukunzi we Juno

Muri iyi ndirimbo Ariel Wayz ntiyigeze akoresha igitsinagabo mu gukina inkuru y’urukundo aba avuga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger