AmakuruUrukundo

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we waruherutse kumwambika impeta

Umuririmbyikazi Ariana Grande ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yamaze gutandukana n’umukunzi we Pete Davidson wari uherutse ku mwampika impeta ihenze cyane.

Ariana Grande wari umaze amezi make yambitswe impeta na Davidson, nyuma y’’Ukwezi kwa Gicurasi ibintu ntibyakomeje kugenda neza nk’uko aba bombi batekerezaga ko bashobora no kurushinga.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo inkuru zivuga ko hagati ya Ariana Grande n’umukunzi we Pete Davidson harimo agatotsi ndetse ko banashobora gutandukana zatangiye gusakara n’ubwo hagati ya bo nta wigeze ahamya ko ibivugwa ari ukuri.

Mu mpera z’iki cyumweru gishyize taliki ya 14 Ukwakira, ni bwo amakuru avuga ko aba bombi batandukanye yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’ibinyamakuru byemeza ko urukundo rwabo rwajemo gishegesha.

Ibinyamakuru bikomeye ku Isi birimo CNN,TMZ n’ibindi, byatangaje ko amakuru yizewe yagiye ava mu nshuti za hafi za Ariana Grande na Pete Davidson, avuga ko batakiri kumwe.

TMZ yatangaje ko Ariana Grande na Pete Davidson bahisemo guhagarika iby’urukundo rwabo mu mpera z’icyumweru gishize kandi ko bahisemo guhagarika ubushuti bwabo ku bwumvikane bakibera inshuti zisanzwe.

Mu kwezi kwa Gicurasi ni bwo Pete Davidson yambitse impeta y’urukundo Ariana Grande, akaba ari impeta yagaragaye ko ifite agaciro kanini kuko ihagarariye akayabo k’ibihumbi Ijana by’Amadolari ni ukuvuga miliyoni 80 Frw.

Ariana Grande amaze iminsi agaragaza ko atari mu bihe byiza abinyujije mu butumwa yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga akoresha aho yeruraga avuga ko akeneye kugira agahenge akabanza kwitekerezaho.

Ariana Grande n’umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake ku Isi, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Love me harder’, ‘Focus’, ‘Everyday’, ‘Problem’, ‘Dangerous woman’, ‘Breathing’, ‘Side to side’ ft Nicki Minaj, Bang bang’ na God is a woman aheruka gushyira hanze.

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we
Impeta y’agaciro kenshi yari yarambitswe Ariana Grande
Twitter
WhatsApp
FbMessenger