AmakuruImikino

Areruya Joseph yanditse andi mateka akomeye mu mukino w’amagare

Umunyarwanda Areruya Joseph uzwi ku kazina ka Kimasa, yakoze amateka atorerwa kuba umukinnyi w’umwaka mu mukino wo gusiganwa ku magare ku mugabane wa Afurika.

Uyu musore ukomoka mu karere ka Kayonza kuri ubu ukinira Delko-Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yegukanye iki gihembo ahigitse abasore 14 yari ahanganye na bo barimo n’Abandi Banyarwanda babiri.

Kimasa yegukanye iki gihembo nyuma yo kwegukana amasiganwa abiri akomeye ku mugabane wa Afurika. Uyu musore yatangiye atwara Tour du Rwanda yo muri 2018, akurikizaho La Tropicale Amissa Bongo ari nay o yamuhesheje amahirwe menshi . Uyu musore kandi yanitabiriye Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa aza no kuyitwaramo neza.

Uretse Areruya Joseph wegukanye iki gihembo, u Rwanda rwari runahagarariwe na Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda yo mu mpeshyi. Uyu musore ukomoka i Nyabihu yegukanye umwanya wa gatandatu.

Undi Munyarwanda wahataniraga iki gihembo ni Uwizeyimana Bonaventure wegukanye Tour de l’Espoir izenguruka igihugu cya Cameroon muri 2018. Uyu musore ukinira Team Rwanda yacyuye umwanya wa 14.

Uko abakinnyi 15 bahataniraga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka bakurikiranye.

  1. Joseph ARERUYA (Rwanda – Delko-Marseille)
  2. Daryl IMPEY (South Africa – Mitchelton-Scott)
  3. Amanuel GHEBREIGZABHIER (Eritrea – Dimension Data)
  4. Merhawi KUDUS (Eritrea– Dimension Data)
  5. Youcef REGUIGUI (Algeria – Sovac-Natura4Ever)
  6. Samuel MUGISHA (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
  7. Azzedine LAGAB (Algeria – GSP)
  8. Salim KIPKEMBOI (Kenya – Bike Aid)
  9. Clint HENDRICKX (South Africa)
  10. Isiaka CISSE (Ivory Coast)
  11. Henok MULUBRHAN (Eritrea)
  12. Stefan DE BOD (South Africa – Dimension Data for Qhubeka)
  13. Mathias SORGHO (Burkina Faso)
  14. Bonaventure UWIZEYIMANA (Rwanda)
  15. Clovis KAMZONG (Cameroon)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger