AmakuruImikino

Areruya Joseph ayoboye abasore b’u Rwanda bazitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda FERWACY, ryamaze gutangaza abasore batandatu bagomba guserukira u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi nka’La Tropicale Amissa Bongo’.

Iri siganwa riteganyijwe gutangira ku wa 21 Mutarama 2019 rikazasozwa ku wa 27 Mutarama. Iri siganwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cya Gabon rya 2019 rizaba rikinwa ku ncuro yaryo ya 13, rikaba rifite umwihariko w’uko rizananyura mu gihugu cya Guinee Equatoriale gihana imbibe na Gabon.

Abasiganwa barimo n’aba basore b’u Rwanda bazirukanka uduce (Etapes) umunani tw’iri siganwa.

Agace ka mbere kazava ahitwa Bongoville kerekeza Moanda, aka kabiri kave Franceville gasorezwe ahitwa Okondja, agace ka gatatu kazava ahitwa Léconi kerekeza Franceville, agace ka kane kazava ahitwa Mitzic kerekeza i  Oyem, aka gatanu kave ahitwa Bitam gasorezwe Mongomo muri Guinee Equatoriale, mu gihe agace ka gatandatu kazava ahitwa Bitam kerekeza Oyem.

Agace ka nyuma ka La Tropicale Amissa Bongo kazava ahitwa Nkok gasorezwe i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon.

U Rwanda ruhagarariwe n’abasore batandatu, barimo Areruya Joseph wegukanye La Tropicale Amissa Bongo ya 2018 cyo kimwe na Tour du Rwanda ndetse na Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda ya 2018.

Aba basore b’u Rwanda bafite intego yo gukora amateka bakisubiza iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1 baheruka kwegukana.

Abagize ikipe y’u Rwanda izitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019.

Abakinnyi: Bonaventure Uwizeyimana, Jean Claude Uwizeye, Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Nkurunziza Yves na Samuel Mugisha.

Umutoza: Felix Sempoma

Umuganga: Kayinamura Patrick

Umukanishi: Karasira Theoneste.

Areruya Joseph ahatana muri La Tropicale Amissa Bongo ya 2018.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger