AmakuruImikino

APR ibura 3 b’inkingi za mwamba iracakirana na Polisi mu mukino ushobora kuyisubiza ku ntebe y’icyubahiro

Ku gicamunsi cy’iki cyumweru, ikipe ya APR FC ibura abakinnyi 3 bayo bakomeye iracakirana na Polisi FC, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona utarakinnwe ku gihe isabwa gutsinda kugira ngo yisubize umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ni umukino uza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Gutsinda uyu mukino birashyira APR FC ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 53, amanota 2 imbere ya AS Kigali iyoboye iyi shampiyona.

Mu gihe APR yaba inganyije uyu mukino irahita inganya amanota 51 na AS Kigali, hategerezwe uko aya makipe azitwara mu yindi mikino ine ibura ngo shampiyona isozwe. Gutakaza uyu mukino biragumisha iyi kipe y’ingabo z’igihugu ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 50.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irakina iyi Derby y’umutekano idafite kapiteni wayo Mugiraneza J. Baptiste Migi uri kuva mu mvune yagiriye ku mukino ikipe yatsindiye Mukura Victory Sports i Huye, myugariro Rugwiro Herve utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo na Sekamana Maxime weretswe ikarita itukura mu mukino APR yatsindiye Musanze kuri Stade Ubworoherane 2-1.

Ku ruhande rwa Petrovic utoza iyi kipe asanga uyu mukino uza kuba ari mwiza, bijyanye n’abakinnyi beza amakipe yombi afite, gusa ngo ni ugutegereza iminota 90.

“Dufite umukino ukomeye cyane, umukino tuzakina na Police FC, ikipe nziza cyane, ikipe ifite abakinnyi beza, birumvikana twebwe hari abakinnyi tutaza dufite muri uyu mukino, ariko muri APR FC buri mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina umukino uwo ariwo wose, kuko bose ni abakinnyi beza, ubwo nugutegerezaiminota 90 ntakindi.”

Dore ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino w’uyu munsi.

Muri VIP: 5000 frw
Impande ya VIP: 3000 frw
Ahasigaye hose: 1000 frw

N’ubwo amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be, Kapiteni Migi ntagaragara mu mukino w’uyu munsi.
Rugwiro Herve ntagaragara mu mukino APR icakiranamo na Polisi kubera amakarita 3 y’umuhondo.
Sekamana Maxime wabonye ikarita itukura mu mukino wa Musanze na we ntaza gukina Derby y’umutekano.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger