AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yemerewe akavagari k’amafaranga ngo isezerere Etoile du Sahel

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC, biravugwa ko bemerewe akayabo ka $ miliyoni 2 (Frw Miliyari 2) mu gihe baba basezereye ikipe ya Etoile Sportive du Sahel.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu ni bwo APR FC izesurana na Etoile du Sahel, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league uzabera kuri Stade ya Mustafa Bin Jannat i Monastir.

Ni nyuma y’ubanza amakipe yombi yanganyirijemo igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gishize.

Imyitwarire ya APR FC imbere ya Etoile du Sahel i Kigali yatumye abatoza n’abayobozi b’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu bishyiramo icyizere cyo gusezerera iriya kipe bakagera bwa mbere mu matsinda ya CAF Champions league.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye abakinnyi n’abatoza ishimwe rya miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika, mu gihe baba bakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya hano mu Rwanda igeze mu matsinda ya Champions league.

APR FC irasabwa gutsindira muri Tunisia byibura igitego 1-0 cyangwa ikahanganyiriza ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo igere mu matsinda ya Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger