AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yatsinzwe na RS Berkane, inanirwa guca agahigo ka Rayon Sports

Ikipe ya APR FC yaraye inaniwe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Umukino wo kwishyura amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Municipal y’i Berkane ni wo waciye urubanza, nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yawunganyijemo igitego 1-1.

APR FC yarangije igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 kinjiye ku munota wa 45+1 gitsinzwe na Byiringiro Lague, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

Berkane yacuritse ikibuga mu gice cya kabiri cy’umukino nyuma y’uko umunya-Zambia Clatous Chama yari amaze kwinjira mu kibuga asimbura.

Byasabye umunota wa 67 ngo Berkane yishyure biciye kuri Najji Larbi, mbere y’uko Mohamed Aziz ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 76 w’umukino.

Ni ibitego byombi byaturutse ku mipira ab’inyuma ba APR FC babaga batakaje nyuma yo gukiza izamu, yagera ku bakinnyi ba Berkane bagahita barekura amashoti aremereye yananiwe gukurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

APR FC yasezerewe mu gihe yifuzaga kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ikaba ikipe ya kabiri mu Rwanda ibigezeho nyuma ya Rayon Sports yabikoze muri 2018.

Gusezererwa kw’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu bisobanuye ko igomba kugaruka mu gihugu igakomeza imikino ya Shampiyona, dore ko ifite imikino ine y’ibirarane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger