AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yatsinze AS Muhanga yisubiza intebe y’icyubahiro (+Amafoto)

Umukino usoza umunsi wa gatanu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wahuzaga APR FC na AS Muhanga, warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 biyifasha kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yakiriye AS Muhanga yari yaherukaga kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino amakipe yombi yaherukaga guhuriramo, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya ba myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na Kapiteni Manzi Thierry, ni byo byafashije APR FC gutwara amanota atatu y’uyu mukino.

Ni ibitego byinjiye mu gihe cy’iminota itatu.

Icya mbere kinjiye ku munota wa 34 gitsinzwe n’umutwe na myugariro Mutsinzi Ange, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Butera Andrew.

Ni mbere y’imonota itatu ngo Manzi Thierry atsinde igitego cya kabiri ku munota wa 37, ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Kevin.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isubirana umwanya wa mbere wari ufitwe na Mukura VS n’amanota 13, mu gihe iyi Mukura na Police zo zifite amanota 11.

Rayon Sports yatsinzwe na Sunrise ku munsi w’ejo n’iya gatanu n’amanota 10, ikaba iyanganya na Etincelles FC.

Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kwirukana umutoza Nduwantare Ismaili Jean Marie Vianney ni yo ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota kuri 15, mu gihe Musanze FC iyibanjirije n’amanota atatu.

[team_standings 61268]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger