AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yatsindiye Etincelles imbere ya David Luiz iyaka umwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo kunyagira Etincelles FC yari iwufite ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wanarebwe na myugariro David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza warebye igice cya mbere cyawo mbere yo kwerekeza muri Kigali Convention Center. Byari ibirori bikomeye ku bantu batandukanye bari bari kuri Stade ya Kigali, dore ko abenshi bakoze mu biganza by’uyu musore abandi bakifotozanya na we.

Yanagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yishimiye kuba mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.

APR FC yarushaga Etincelles mu buryo bugaragara, yasoje igice cya mbere ifite igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 38 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu. Ni ku mupira uyu musore ukomoka ku Kimihurura yari ahawe na Djabel Manishimwe.

APR FC yabonye ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino byombi byatsinzwe na rutahizamu Danny Usengimana wagaragaje urwego rwo hejuru uyu munsi.

Icya mbere uyu musore yagitsinze ku munota wa 67 n’umutwe, ku mupira yari akatiwe na Manishimwe Djabel. yongera kunyeganyeza incundura ku munota wa 89 ku mupira yari ahawe na Niyonzima Olivier Sefu.

Gutsinda Etincelles byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, inganya na Rayon Sports yatsindiye Espoir FC i Huye ibitego 2-1.

APR FC izigamye ibitego bine, mu gihe Rayon Sports izigamye bitatu.

I Rubavu ho Marnes FC yahanganyirije na Heroes igitego 1-1, na ho AS Muhanga na Gasogi United banganyiriza i Muhanga 0-0.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger