AmakuruImikino

APR FC yatsindiye Espoir i Rusizi, AS Kigali na Police FC zigabana amanota

Imikino itangira umunsi wa 14 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, yasize ikipe ya APR FC itsindiye Espoir i Rusizi igitego 1-0, mu gihe AS Kigali na Police FC zagabanye amanota nyuma yo kugwa miswi 2-2.

Igitego cya Imran Nshimiyimana ni cyo cyafashije APR FC kwikura mu nzara za Espoir idakunze kwigobotora iyo bakiniye i Rusizi. Ni igitego cyinjiye ku munota wa 18 w’umukino ku ishoti rikomeye uyu musore yateye rikaruhukira mu izamu rya Espoir.

APR FC yari yagaruye abakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude batagaragaye mu mikino ibiri iheruka, yihariye igice cya mbere cy’umukino cyose nk’uko amakuru aturuka inyuma y’ishyamba rya Nyungwe abivuga.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Espoir yagerageje kugaruka mu mukino, gusa kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ntibyayikundira. Ikipe ya APR FC na yo yacishagamo ishaka igitego cya kabiri, gusa ubusatirizi bwayo ntibwabyaza umusaruro amahirwe bwagiye bubona.

Igitego kimwe APR FC yatsindiye i Rusizi cyayifashije gukomeza kuyobora shampiyona y’ikiciro cya mbere n’amanota 32, mu gihe Espoir yo yujuje umukino wa kane wikurikiranya nta manota atatu ibona muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu mikino Espoir yaherukaga gukina; harimo uw’umunsi wa 13 yatsinzwemo na AS Kigali 3-2, uwari wawubanjirije yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1 ndetse n’uwo yari yatsinzwemo na Bugesera 1-0.

Muri rusange iyi kipe iheruka kubona byibura inota rimwe inganya 0-0 na Rayon Sports.

Mu wundi mukino wabaye, AS Kigali na Police FC banganyije 2-2. Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude, Ndayishimiye Dominique yishyurira Police FC, Ishimwe Kevin atsindira AS Kigali igitego cya kabiri mbere y’uko Dominique yongera kwishyurira Police FC.

Ni ibitego byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger