AmakuruImikino

APR FC yateye Rayon Sports gapapu ku mukinnyi wakiniraga Police FC

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Nizeyimana Mirafa wakiniraga ikipe ya Police FC hagati mu kibuga, imutanzeho akayabo ka miliyoni 8 z’amanyarwanda.

Amakuru avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasinyishije uyu musore ukomoka i Rubavu amasezerano y’imyaka ibiri n’umushahara w’ibihumbi 400 by’amnyarwanda ku kwezi.

Ikipe ya APR FC itwaye uyu musore mu gihe Rayon Sports ari yo yari yayibimburiye kugera muri Polisi aho yifuzaga kumutangaho angana na miliyoni 12, gusa ntibumvikane ku mushahara azajya ahabwa.

Mu bindi bikubiye muri aya masezerano ni uko APR FC izajya iha Mirafa amafaranga 200 buri kwezi azajya amufasha kwishyura icumbi.

Mirafa yamenyekanye cyane mu kipe ya Etincelles y’i Rubavu ari na yo yavuyemo yerekeza muri Police. Kujya muri APR FC kuje gutunguranye, dore ko yari yadutangarije y’uko ikipe igomba kumwegukana hagati ya Rayon Sports na APR FC izamenyekana nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro.

Mirafa asanze muri APR FC Hakizimana Muhadjiri bakomokana i Rubavu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger