AmakuruImikino

APR FC yatangaje impamvu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports kurusha andi makipe yamushakaga

Kuri uyu wa mbere ikipe ya APR FC yatije rutahizamu wayo Sugira Ernest muri mukeba wayo Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu nyuma y’uko ivuguruje amakuru Sugira we ubwe yari yitangarije ko Rutahizamu Sugira Ernest yatijwe muri Police FC nyuma yo kuva mu bihano .

APR FC yatangaje ko impamvu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports aho kumutiza mu yandi makipe yamushakaga ari uko Rayon Sports ari yo yari yanditse imusaba mbere nk’uko urubuga rwa interineti rw’iyi kipe rubigaragaza.

APR FC igira iti “Nk’uko ibaruwa Rayon Sports yandikiye APR FC ibigaragaza, ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports kuko iyi kipe ariyo yanditse mbere y’andi makipe yifuzaga gutizwa uyu rutahizamu.”

APR FC igaragaza ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa APR FC asaba gutizwa uyu mukinnyi tariki ya 26 Ukuboza 2019, Gasogi United ikandika tariki 28 Ukuboza 2019 naho Police FC ikandika isaba gutizwa uyu uyu rutahizamu tariki 29 Ukuboza 2019.

Sugira Ernest agiye gufasha Rayon Sports mu mikio yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki ya 04 Mutarama 2020 akaba agiye gusimbura Michel Sarpong urahaguruka muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru yerekeza mu Bushinwa ku itariki 02 Mutarama 2020 nk’uko Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul abitangaza.

Rayon Sports niyo yanditse isaba Sugira mbere y’andi makipe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger