AmakuruImikino

APR FC yatakarije mu Gisaka yishyiraho igitutu cya Rayon Sports na Mukura VS

Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wahuzaga APR FC na Kirehe FC, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bityo ikinyuranyo cy’amanota yari hagati ya APR FC n’amakipe ayikurikiye kiragabanyuka.

Ni umukino APR FC y’umuroza Zlatko yagiye gukina isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze gushyira ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo n’Aamakipe ya Rayon Sports na Mukura VS ayikurikiye, mu gihe Kirehe yo yifuzaga amanota yashoboraga kuyikura ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa shampiyona iriho.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kubona igitego hagati ya Kirehe FC y’umutoza Sogonya Hamis watozaga umukino we wa mbere na APR FC.

Ni igice cyaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego ku makipe yombi, ahanini bitewe n’imiterere y’ikibuga amakipe yakiniragaho atayemerera gushyira umupira hasi. Byasabye ko hiyambazwa imipira yo gutumbagiza.

Igikomeye cyabaye muri iki gice ni umutambiko watewe na myugariro Imanishimwe wa APR FC, nyuma y’ishoti riremereye yarekuye ryerekeza mu izamu rya Kirehe. Ikindi cyabaye ni penaliti ya Hakizimana Muhadjili yakuwemo n’umuzamu Mutabazi Jean Paul, nyuma y’ikosa uyu rutahizamu wa APR FC yari akoreweho n’uyu muzamu ubwo bari basigaranye bonyine.

Mu gice cya kabiri cy’umukino nab wo abasore ba APR FC bakoze ibishoboka byose ngo babone byibura igitego kimwe, birangira ab’inyuma ba Kirehe n’umuzamu wayo Mutabazi Jean Paul bayibereye ibamba. Ni igice APR FC yateyemo koruneri nyinshi gusa ntiyagira umusaruro ukomeye izibyaza.

Uburyo bukomeye iyi kipe y’ingabo z’igihugu yabonye ni ubwo ku munota wa 89 w’umukino, nyuma y’uko Hakizimana Muhadjili yari asigaye arebana n’umuzamu bonyine arekuye ishoti rikurwamo n’umuzamu Jean Paul.

Kunganya uyu mukino bishyize APR FC ku gitutu gikomeye kuko ubu isigaye irusha amanota abiri yonyine Rayon Sports na Mukura VS ziyikurikiye.

APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 42.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yatsinze FC Marines ibitego 2-1, mu gihe Musanze FC yatsindiye AS Muhanga kuri Stade Ubworoherane ibitego 2-1.

[team_standings 32825]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger