AmakuruImikino

APR FC yasobanuye impamvu abakinnyi bayo batagiye mu kipe y’Igihugu

Ikipe ya APR FC yamaganye amakuru yavugaga ko yimanye abakinnyi bayo ngo bajye mu butumwa bw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, igaragaza ko abakinnyi yangiye kugenda bari bafite imvune.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cy’ejo ku wa Kane APR FC yashinjwe kwima ikipe y’Igihugu abakinnyi, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bari bahamagawe mu kipe y’igihugu ngo bitegure Mali na Kenya bagaragaye mu mukino wa gicuti iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1.

Abagarutsweho cyane ni Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain Bacca na Djabel Manishimwe watsinze igitego cya mbere.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yasobanuye ko ‘aba bakinnyi bose bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’umuganga w’ikipe y’igihugu Patrick Rutamu.”

APR FC yasobanuye ko nyuma yo kubona raporo y’abaganga ubuyobozi bwayo bwabimenyesheje umunyamanga w’umusigire wa FERWAFA ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vicent wanavuze ko na we atashamishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza, anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bwaramumenyesheje hakiri kare.

Ku rubuga rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda hagaragara raporo ya muganga yerekana ko abakinnyi barimo Jacques Tuyisenge, Ombolenga Fitina, Mugisha Bonheur, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca na Ruboneka Jean Bosco bari bafite imvune.

Hariho kandi ubutumwa Umunyamabanga Mukuru wa APR FC yandikiye uw’umusigire wa FERWAFA ndetse n’umutoza Mashami Vincent abamenyesha ko abakinnyi babiri bonyine ari bo bazaboneka mu mwiherero w’Amavubi kuko bagenzi babo bari baravunitse.

Kuri ubu abenshi mu bakinnyi bari baravunitse bamaze kugaruka, ku buryo hari n’icyizere cy’uko bazagaragara mu mukino wa RS Berkane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger