AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yasinyishije umukinnyi wa AS Kigali inaha amasezerano mashya 9 mu bo yari isanganwe

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka ku buryo bukomeye, yamaze gusinyisha Ntwari Evode wakiniraga AS Kigali, inongerera amasezerano abakinnyi 9 mu bo yari isanganwe.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga uri mu bafashije AS Kigali kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona y’umwaka ushize, yasinyiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu amasezerano y’imyaka 2.

Abaye umukinnyi wa 5 mushya ikipe ya APR yibitseho muri iyi mpeshyi, nyuma ya Mirafa Nizeyimana yakuye muri Police FC, Michel Rusheshangoga yakuye muri Singida United ndetse n’abakinnyi 2 yazamuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru barimo rutahizamu Mugunga Yves n’umunyezamu Fiacre Ntwari.

Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yahaye amasezerano mashya, harimo abazamu: Kimenyi Yves na Ntalibi Steven, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Itangishaka Blaise, Nshimiyimana Amran, Byiringiro Lague, Songayingabo Shaffi na Buregeya Prince.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger