AmakuruImikino

APR FC yanjyanye muri Tanzania intego yo gutwara CECAFA itsikiye kuri Singida

Ikipe ya APR FC itangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup nabi, nyuma yo gutsindwa 2-1 na Singida Ubited yo muri Tanzania, mu mukino wabereye kuri stade y’igihugu ya Tanzania.

Iyi kipe imaze iminsi 2 yegukanye igikombe cya shampiyona yahagurukanye intego zo gutwara iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ku ncuro ya kane mu mateka yayo, gusa urwo iboneye imbere ya Singida ni ikimenyetso cy’uko ibyo itekereza bitazayorohera.

Singida United yijiye muri uyu mukino hakiri kare, inabona igitego cyayifashije kuwuyobora kugeza igice cya mbere kirangiye.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 09 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu Habibu Kyombo.

APR FC yagiye ku gitutu cyo kwishyura iki gitego, gusa ubwugarizi bwa Singida bwihagararaho kugeza ku munota wa 45 w’umukino, amakipe yombi ajya kuruhuka Singida iri imbere n’igitego 1-0.

Abasore b’umutoza Petrovic bagerageje gukora ibishoboka byose byibura ngo bishyure iki gitego mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, gusa Singida ikarwana ku zamu ryayo.

Ibintu byaje kongera kuba bibi ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 80 w’umukino, ubwo John Tibar yatsindiraga Singida United igitego cya kabiri.

APR FC yabonye impozamarira ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Aimable Nsabimana ukomeje kwigaragaza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mu yindi mikino yabaye: JKU yo muri Zanzibar yanganyije 1-1 na Vipers yo muri Uganda, mu gihe Simba Sports Club iri mu tsinda rimwe na APR FC yatinze Kator yo muri Sudan y’amajyepfo ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger