AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yamaze kwisubiza Rusheshangoga Michel

Ikipe ya APR FC yamaze kugarura Michel Rusheshangoga wari kapiteni wayo mu mwaka ushize, mbere yo kuyivamo akerekeza muri Singida United ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.

Amakuru avuga ko uretse Rusheshangoga wamaze kumvikana n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, Danny Usengimana bakinanaga na we yamaze gusesekara i Kigali mu rwego rwo kugirana ibiganiro na APR, bikaba byitezwe y’uko mu minsi mike biza kuba byarangiye.

Impamvu nyamakuru yatumye aba basore batifuza kugumana na Singida United, ni uko iyi kipe yirengagije ibyari bikubiye mu masezerano yari yaragiranye n’aba basore bombi ndetse na bagenzi babo bageranye muri Singida, bikarangira itabahaye ibyari biyakubiyemo byose(Amafaranga.)

Amakuru avuga ko Rusheshangoga yamaze gusinyana na APR amasezerano y’imyaka 2, akazajya ahembwa Miliyoni imwe n’igice y’amanya Rwanda ku kwezi, hakiyongeraho n’inzu yo kubamo yamaze kwemererwa na APR FC.

Ni nyuma yo kugurwa angana n’ibihumbi 20 by’amadorali ya Amerika.

Rusheshangoga na Danny ni bamwe mu basore byari bimaze iminsi bivugwa ko bifuzwa cyane na APR FC, gusa iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari abandi basore bivugwa ko igihanze amaso; barimo Kalisa Rashid wa Kiyovu Sports, Mutsinzi Ange Jimmy wa Rayon Sports, Emery Bayisenge, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere na Mico Justin wanze kongera masezerano muri Polisi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger