AmakuruImikino

APR FC yamaze kugera i Nyagatare aho yagiye gukorera umwiherero(Amafoto)

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’Ukwakira, yamaze kugera mu karere ka Nyagatare aho yitabiriye umwiherero.

Ni nyuma y’urugendo rurenga amasaha atatu abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bakoze bava i Kigali berekeza mu Mutara.

Bakigera i Nyagatare, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bahise berekeza kuri Hotel City Blue Epic iherereye mumujyi wa Nyagatare aho bafatiye ifunguro rya saa sita, iyi akaba ari na yo Hotel bazaba bacumbitsemo mu gihe cy’iminsi 3 bazamara i Nyagatare.

Abakinnyi APR FC yajyanye na bo i Nyagatare ntibarimo umuzamu Emery Mvuyekure wamaze guhabwa n’iyi kipe ibyangombwa bimwemerera gushaka indi kipe akinira.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu izava i Nyagatare ku wa gatandatu aho kuba ku cyumweru mu gitondo nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yatambutse, bakazahita berekeza i Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda aho bazakinira umukino wa gicuti uzabahuza na AS Muhanga.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Muhanga ku cyumweru saa sita z’amanywa.

Abakinnyi ba APR FC barura ibya saa sita.
Mangwende ashyira icyo kurya ku isahani.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger