Amakuru ashushyeImikino

APR FC yamaganye ibyo Mashami Vincent utoza Amavubi aherutse gutangaza ku mukinnyi wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko butigeze bwimana myugariro wayo Mutsinzi Ange Jimmy ari muzima nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu yabitangaje, ahubwo ngo uyu mukinnyi aracyarwaye.

Mutsinzi Ange Jimmy ari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Mashami Vincent Vincent yahamagaye kuzifashisha ku mukino wo kwishyura wa Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’.

Uyu mukinnyi ntabwo yigeze ajya mu mwiherero n’abandi bakinnyi bitewe n’ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino ufungura shampiyona bakina na AS Kigali aho yagonye na Sugira Ernest bose bashaka gukiza izamu we agahita ata ubwenge.

Ubwo yasubukuraga imyitozo ku wa Kane w’icyumweru gishize, Mutsinzi yatangarije urubuga rwa internet rwa APR FC ko yumva ameze neza ndetse yiteguye kongera gufatanya na bagenzi be.

Icyo gihe yagize ati “Nibyo koko sinabashije kugaragara mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona kuko iminsi muganga yari yampaye yari itararangira, ariko ubu ndumva meze neza nta kibazo no mu myitozo mwabibonye ko nta kibazo mfite. Muri make niteguye kuza gufatanya na bagenzi banjye kwitegura umukino wa gatatu wa Shampiyona [Wahuje APR FC na Etincelles FC].’’

N’ubwo yatangiye imyitozo ntabwo aragira undi mukino akina kuko n’umukino APR FC iheruka gukina ntabwo yigeze agaragara muri 18.

Nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yakinnye na Tanzania, Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yavuze ko yahamagaye Ange akabwirwa ko akirwaye ariko nyuma akaza kumva ko arimo gukina mu ikipe ye.

Yagize ati”Mutsinzi twari twamuhamagaye baza kutubwira ko arwaye, ariko nyuma numva ko yatangiye imyitozo mu ikipe ye, wenda natwe azaza kuyikora turakomeza gutegereza, Kuko ndatekereza ko igihugu kiruta ibindi byose.”

Mu butumwa burebure bwoherejwe n’Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yanyomoje ibyavuzwe na Mashami avuga ko iyi kipe yanze gutanga umukinnyi mu Amavubi.

Ati ”Mwiriwe neza. Ikipe ya APR FC iranyomoza amakuru yatangajwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yavuze ko atahawe umukinnyi myugariro wa APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy, kandi ari muzima!!!”

“APR FC ntishobora kwanga gutanga umukinnyi umeze neza ntabwo birabaho no mu myaka myinshi yatambutse! Kuko no mu mpamvu zituma APR FC ikoresha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa 100% ni ukugira ngo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ibone abakinnyi beza.”

Kazungu yavuze ko icyatumye Mutsinzi Ange atitabira ubutumire bw’Amavubi ari ubusabe bw’abaganga b’Ikipe y’Ingabo.

Ati ”Urugero rwiza rwa vuba cyane rw’uko APR FC itanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu ni uko mu kwitegura umukino wa Ethiopia iwayo, Mashami yahamagaye abakinnyi 11 ba APR FC kandi bose bagiye mu Ikipe y’Igihugu.”

“Ntabwo APR FC yakwanga gutanga umukinnyi umeze neza ahubwo ni uko Mutsinzi Ange yabujijwe n’abaganga kudakina umukino uwo ariwo wose. Ni mpamvu Mutsinzi Ange Jimmy atakoreshejwe ku mukino APR FC yahuyemo na Etincelles Fc kandi atazakoreshwa no ku mukino wa Marine Fc ku wa Kabiri i Rubavu.”

Kazungu yakomeje avuga ko Mutsinzi Ange yemerewe gukora imyitozo gusa ariko adashobora gukina kubera ikibazo yagize mu mutwe.

Ati ”Mutsinzi Ange kubera ikibazo gikomeye yagize mu mutwe, abaganga bamubwiye ko n’igihe azagaruka mu kibuga nagira isesereri azasaba gusimburwa vuba. Hareke gukwizwa ibihuha, kubeshya no kuyobya Abanyarwanda kandi batabajije ubuyobozi bwa APR FC ndetse na muganga w’ikipe.”

Amavubi azakina umukino na Ethiopia ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, ni mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0, Amavubi arasabwa kunganya agahita abona itike ya CHAN.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger