AmakuruImikino

APR FC yakuye amanota atatu kuri Etincelles itangira kwanikira amakipe ayikurikiye

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego 1-0. Ni amanota yayifashije gutangira kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC y’umutoza Zlatko yaje gukina uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali izi neza ko kuwutsinda birayihesha kurusha Rayon Sports iyikurikiye amanota ane. Ni nyuma y’ikosa Rayon Sports yaraye ikoze ikanganya na Bugesera igitego 1-1.

Igitego cya Hakizimana Muahdjili cyo ku munota wa 24 w’umukino cyari gihagije kugira ngo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yegukane amanota atatu. Ni igitego uyu musore ukomoka i Rubavu yatsinze kuri Penaliti, nyuma y’ikosa Lague Byiringiro yari akoreweho na Nahimana Issiaka bari mu rubuga rw’amahina.

Hakizimana Muhadjili yatsindaga igitego cye cya cyenda muri shampiyona.

Muri rusange, umukino hagati mu kibuga ntabwo wari ushamaje cyane kuko wagendaga gahoro cyane.

APR FC ikimara gutsinda igitego yabaye nk’isubira inyuma, iha umwanya wo gukina ikipe ya Etincelles. Abasore b’umutoza Coka bakinaga basa n’abafite umunaniro nta gikomeye bakoze imbere y’izamu rya APR FC kugeza iminota 45 y’umukino irangiye.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kugerageza uburyo bw’ibitego ku mpande zombi, gusa iminota 45 yacyo irangira nta kipe ibonye izamu ry’iyindi. Muganza Isack winjiye mu kibuga asimbura Niyonsenga Ibrahim yabonye uburyo bw’igitego nyuma yo gusigara arebana n’umuzamu Kimenyi Yves, gusa ntiyabasha gutereka umupira mu rucundura.

Gutsinda Etincelles bifashije APR FC gukomeza kuyyobora shampiyona y’u Rwanda n’amanota 48, imbere ya Rayon Sports ifite amanota 44.

Mu wundi mukino wabaye, Kiyovu Sports na Sunrise zanganyirije ku Mumena igitego 1-1. Nizeyimana Djuma ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu, Sinamenye Cyprien yishyurira Sunrise mu gice cya kabiri cy’umukino.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger