Imikino

APR FC yahagaritse abakinnyi bayo 3 mbere yo guhura na Miroplast

Umutoza Jimmy Mulisa yamaze gutangaza ko yahagaritse abakinnyi be batatu mbere yuko bakira ikipe ya Miroplast bazira imyitwarire mibi.

Abo ni Onesme Twizerimana, Tuyishime Eric bakunze kwita Congolais na Twizerimana Martin Fabrice bose bazira imyitwarire mibi bagenda bagaragaza.

Twizerimana Onesme we akaba amaze igihe yarahagaritswe kubera kutubahiriza gahunda z’umutoza n’ikipe muri rusange siwe wenyine kuko na Eric Tuyishime ndetse na Twizerimana Martin nabo bakaba bamaze gufatirwa ibihano bakaba bahagaritswe bose kubera imyitwarire mibi.

Umutoza Jimmy Mulisa ati: “Nibyo ko abo bakinnyi bahagaritswe ariko Onesme we amaze igihe ahagaritswe abandi bahagaritswe uyu munsi bose bahanwe kubera imyitwarire mibi.”

Guhagarikwa kw’aba bakinnyi bivuze ko batazanagaragara mu mukino wa shampiyona APR FC izakina na Miroplast ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018. APR FC ikaba yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Miroplast, usibye aba bakinnyi bahagaritswe batazanagagara muri uyu mukino, abandi bose bakaba bameze neza ndetse ngo biteguye neza uyu mukino.

Indi nkuru nziza ku bakunzi ba APR FC n’uko umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe utaragaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Rayon Sport, Bizimana Djihad azakina uyu mukino ariko kandi ikazakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjili wahawe ikarita itukura ku mukino yatsinze igitego kimwe cyahesheje iyi kipe insinzi ubwo bakinaga na Rayon Sports kuri iki cyumweru.

Tuyishime Eric yamaze guhagarikwa
Martin nawe yafatiwe ibihano
Bizimana Djihad wari utarakinnye umukino wa Rayon Sports kubera amakarita 3 y’umuhondo araba yagarutse
Kubera ikarita y’umutuku yahawe, Hakizimana Muhadjili Ntazakina uyu mukino

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger