AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC y’abakinnyi 10 iraje abafana ba Rayon Sports mu gahinda gakomeye

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wari utegerejwe n’Abanyarwanda bose hagati ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Amahoro, urangiye APR FC iyitsinze ibitego 2-1 nyamara Rayon Sports yari yayokeje igitutu.

Uyu mukino watangiye APR FC ibonana neza ari na ko isatira izamu rya Rayon Sports, mu gihe Rayon Sports yo yari yananiwe guhuza umukino cyane ku basore bayo bakina hagati mu kibuga.

Igitutu APR FC yatangiye ishyira kuri Rayon Sports cyaje kuyifasha cyane, kuko cyayihaye gufungura amazamu hakiri kare cyane. Ni igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku munota wa 11w’umukino. Ni nyuma y’uburangare bw’ab’inyuma b’ikipe ya Rayon Sports.

Iki gitego cya APR FC cyabaye nk’igikangura ikipe ya Rayon Sports, gake gake itangira kwinjira mu mukino. Rayon Sports yihariye cyane iminota ya nyuma y’igice cya mbere, gusa inanirwa kubyaza ibitego amahirwe yagiye ibona yiganjemo ayo ku mipira y’imiterekano.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iri imbere na 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, umutoza Robertinho yahise akora impinduka avana Prosper Donkor mu kibuga yinjiza Umunya-Brazil Jonathan Rafael da Silva.

Kwinjira kwa Rafael kwafashije Rayon Sports kuko byayihaye umwanya wo kugumana umupira cyane byanatumye APR FC ikora amakosa menshi.

Aya makosa ya APR FC yaje kuyikoraho ku munota wa 60 w’umukino kuko yaje kwerekwa ikarita itukura yahawe Nizeyimana Mirafa. Ni nyuma yo gukorera ikosa kuri Rafael.

Iyi karita itukura yahaye imbaraga nyinshi cyane ikipe ya Rayon Sports, biba ngombwa abakinnyi ba APR FC basubira inyuma.

Rayon Sports yakomeje gukomanga ku izamu rya APR FC, kera kabaye ku munota wa 82 iba ibonye igitego cyo kwishyura. Ni igitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong bita Balotelli.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sarpong, umusifuzi yemeza ko uyu munya-Ghana yari yaraririye.

APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’umukino ibifashijwemo na Michel Rusheshangoga, nyuma yo kubura amaso akareba uko umuzamu Bashunga Abouba ahagaze bikarangira arekuye ishoti rikomeye mu rucundura.

Gutsinda uyu mukino bishyize APR FC ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18, inota rimwe inyuma ya Mukura iyoboye shampiyona.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger