AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC Vs Club Africain: Amakipe yombi yahigiye kwegukana amanota atatu

Saa cyenda n’igice z’uyu wa gatatu, ruzaba rwambikanye hagati ya APR FC ya hano mu Rwanda izaba yakiriye Club Africain yo muri Tunisia, mu mukino wa CAF Champions league impande zombi zahigiye gutsinda byanze bikunze.

Uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino amakipe yombi agiye guhuriramo nyuma y’imyaka igera kuri irindwi nta rushanwa ahuriramo. Ikipe ya APR FC na Club Africain zaherukaga guhurira mu irushanwa ryo ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2011. Mu mikino 2 aya makipe yombi yahuriyemo, Club Africain yasezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 6-2.

Umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Amahoro i Remera warangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2, uwo kwishyura wabereye i Tunis urangira APR FC inyagiwe ibitego 4-0.

Kuri iyi ncuro, aya makipe yombi agiye guhura imihigo ari iyo kugera kure hashoboka muri iri rushanwa ry’ama Clubs rya mbere rikomeye ku mugabane wa Afurika. APR FC igomba guca mu nzira ikomeye ifite gahunda yo gukora amateka ikagera mu ma matsinda ya CAF Champions league, mu gihe Club Africain ifite gahunda yo gutwara igikombe.

Jimmy Mulisa utoza APR FC, avuga ko bafite ikizere n’ubushobozi bwo kugera mu matsinda ya CAF Champions league hataragerwa n’indi kipe iyo ari yo yose mu Rwanda.

Akuzuye umutima w’umutoza Jimmy Mulisa kanashimangirwa na Mugiraneza Jean Baptiste Migi usanzwe ari Kapiteni wa APR FC. Uyu aganira n’urubuga rwa APR FC yavuze ko bagize imyiteguro myiza ishobora kubafasha gusezerera iyi kipe yo mu Barabu.

Uretse abo muri APR FC bahize, Chiheb Ellili utoza Club Africain na we yahigiye gutsinda APR FC ngo kuko ari ikipe nkuru gutsinda byabafasha kureba niba intego yo gutwara igikombe bihaye bayigeraho. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri.

Ati”Tuzi neza ko tugiye gukina n’ikipe yataka cyane iyo iri gukinira mu rugo gusa twaje hano tuje gutsinda kuko ari ikipe ishobora kutwereka niba twatwara igikombe mu gihe twaba tuyitsinze.”

Chiheb Ellili utoza Club Africain na we yahigiye gutsinda APR FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger